Sobanukirwa:Ubusembwa bwa Anencephaly aho umwana avuka abura amwe mu magufa y’umutwe


Nkuko tubikesha  urubuga rwa healtline ruvugako Anencephaly ari ubusembwa cyangwa ubumuga umwana avukana aho usanga igufwa ryo mu mutwe ahagana hejuru riba ritariho ndetse n’igice cy’ubwonko cya Cerebellum kitarimo cyangwa  cyarakuze nabi ugereranije n’abandi bana.





Iki gice cya Cerebellum ni igice gishinzwe kumva ,kureba ,kuryoherwa,gutekereza no kugenda.





Ubu busembwa  butangira  umwana ari mu nda  mu gihe akiremwa ,bigatangirira ku cyumweru cya kane umwana akimara gusamwa,hanyuma ibice by’ubwonko ntibikorwe neza nk’ibindi bice by’umubiri





Ikigo cy ‘Amerika gishinzwe ubuzima CDC kivuga ko Abana batatu ku bana ibihumbi icumi,bashobora kuvukana iki kibazo cya anencephaly.abagera kuri 75%  muribo bavuka bapfuye nao abandi basigaye bapfa bamaze igihe gito bavutse.





Ariko ahanini iki kigo kivugako abana bensi bafite iki kibazo inda zabo zivamo bitaranamenyekana ko bagifite.





Impamvu zitera  ubusembwa bwa anencephaly





Mu mpanvu zikekwa ku gutera iki kibazo harimo:





1.Ibibazo mu turemangingo sano





Biba bishoboka  ko iyangirika  ry’uturemangingo  tugena  amasano ryatera iki kibazo





2.Umubyeyi wahuye n’ibintu byuzuyemo uburozi byaba ibinyobwa ,ibiribwa ,imyuka yanduye n’ibindi





Ubushakashatsi buvuga ko imyuka yanduye isobora kuba intandaro y’iki kibazo ariko haracyakorwa ubucukumbuzi no barebe neza uburozi butera iki kibazo.





3.Umubyeyi wauye cyane n’ubushuhe bukabije mu gihe atwite  inda nto nk’ubushuhe bwo muri Sauna





Ubushuhe bwinsi busobora kwangiza ubwonko bw’umwana uri kuremwa mu nda cyane cyane mu minsi ya mbere.





4.ubushakashatsi bwakozwe na Clinic ya Clevelland bwagaragaje ko gufata imiti ivura Diyabete bishobora gutera iki kibazo





5.Kutanywa imiti yongera amaraso mu gihe utwite





Imiti yongera amaraso ku mubyeyi utwite ifasha mu kuremwa ku bwonko bw’umwana uri mu nda bityo bikanarinda ubusembwa bwa anencephaly





Ibimenyetso biranga umwana ufite ubusembwa bwa Anencephaly





Ikimenyetso cya mbere nuko umutwe uba ubura igufwa ryohejuru ku mutwe cyanwa ahagana mu mpanga





Umutwe uba ubwase cyane ukabona ko ari hari icyo uburao niyo waba uri kure urabibona





Ubwonko bw’umwana buba butameze neza ari ibice bubura nka cerebellum cyangwa  ibyo bice bituzuye.





Aba afite amatwi yigondagonze ubona ko ari ibintu bidasanzwe





Abana bavukanye ikibazo cya anencepaly bakunze no kuira ibibazo by’umutima





Uko bamenya ko umwana afite ikibazo cya anencepaly





Kubera ao iterambere mu rwego rwubuvuzi rigeze ubu biroroshye kumenya imiterere y’umwana uri mu nda ndetse no kumenya ko afite iki kibazo ataravuka  hifasishwa





1.Gupima amaraso





Iyo bapimye amaraso y’umubyeyi utwite umwana ufite ikibazo cya anencepaly basana harimo proteyine  yo mu bwoko bwa alpha Feto-protein iri hejuru cyane





2.ukora icyo bita amniocentesis





Aha bafata amazi umwana aba aryamyemo mu gihe ari mu nda agapimwa hanyuma bakabasha kuvumbura ibibazo afite ataranavuka.





3.Gukoresa icyuma bita echographie





Echographie ni imasine ikoresha ibimeze nka ma wave cyangwa ama onde kugira no babashe kureba umwana uri mu nda,iyi masini ibasha ukurura ibimeze nka amafoto ndetse ikanareba n’ubundi bumua umwana yavukana.





Uko wakwirinda ubu busembwa





Biragoye kuba wakwirinda ibi bibazo byose ariko ni byiza kurya  ibiryo bikungaye ku myunuu ya Fer cyanwa ukanywa imiti yongera amaraso ya Folic acid mu gihe utwite cyangwa mu gihe ubiteganya vuba





Kuko bifasha mu kuremwa ku bwonko bw’umwana  kandi bikanamurinda ubundi busembwa ashobora kuvukana





Kwirinda gukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge mu gihe utwite









Izindi nkuru wasoma:





Sobanukirwa : Indwara y’ibibembe,uburwayi bushobora gutuma utakaza intoki n’amano





Sobanukirwa n’uburwayi bw’igifu





Sobanukirwa:Indwara ya Nymphomania yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije





Sobanukirwa:Indwara yo Kumurika


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

Previous Post Next Post