Impamvu zitandukanye zishobora gutuma ubyara ubazwe


Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma ubyara ubazwe aribyo bita gukorerwa C Section ,ubu bukaba ari uburyo umuganga uzobereye mubyo kubaga aterura umwana mu nda y’umubyeyi ,bitabaye ngombwa ko umubyeyi asunika





Nubwo muntu ashobora kubagwa bitewe nuko ariwe wabihisemo nk’uburyo yifuza kuzabyaramo ariko hari izindi mpamvu nyinshi zishobora gutuma abagwa bitwe nuko abaganga babone ubuzima bwe cyangwa ubuzima bw’umwana we biri mu kaga.





Bukaba ari uburyo bukoreshwa ngo harengerwe  ubuzima bw’umubyeyi cyangwa ubw’umwana we bitewe nuwo abaganga babona buri mu kaga nkuko turaza kubireba mu mpamvu zituma bakubaga





Ibyiza byo kubyara ubazwe





1.Ibyago byo kuba umwana yakwangiza imyamyibarukiro mu gihe ubyara biragabanuka





2.Gutabarwa ku umwana  mu gihe yahumekaga nabi ari mu nda





3.Ingaruka zo kuba wagira ikibazo cya Fistula kivaho





4.Umwana kuba yakomereka mu gihe anyura mu matako biragabanuka





Ibi byo kuba wabyara ubazwe





1.Mu gihe ubazwe nuko amahirwe menshi kugira ngo wongere ubyare uzongera kubagwa





2.Utinda kwa muganga ugereranije n’umuntu wabyaye neza





3.Biba bishoboka ko hashobora gukometswa ibice byo mu nda mu gihe ubagwa





Dore Impamvu zitandukanye zishobora gutuma ubyara ubazwe





1.Mu gihe watinze ku nda (Prolonged Labor)





Muganga ashobora guhitamo ko wabyara ubazwe mu gihe watinze kun da abona umwana atamanuka neza cyangwa mu gihe abona ufite ibise bihagije ariko umwana ntamanuke ngo umubyare





Ibi biba bishobora guterwa nuko umwana ari munini ,akaba adashobora kumanuka cyangwa inkondo y’umura idafunguka neza





2.Mu gihe umwana yaje nabi





Mu gihe umwana yaje yicaye cyangwa yitambitse .muganga akaba abona ko umwana adashobora kumanuka ngo anyure mumyanya myibarukiro yabugenewe ,ahita afata icyemezo cyuko wabyara ubazwe.





3.Mu gihe umwana yananiriwe mu nda





Kunanirwa ku umwana uri mu nda bigaragazwa nuko umutima w’umwana utera cyane cyangwa gakeya ni ukuvuga gutera inshuro ziri hejuru  160 no munsi ya 120 ,muganga ahita afata umwanzuro wo kukubaga kugira ngo asohore umwana vuba .





Iyo mwana atinze mu nda ananiwe kandi adahumeka nabi bishobora gutuma avuka ubwonko bwe bwabuze umwuka bityo akaba ashobora kugira ubumuga bw’igihe cyose





4.Mu gihe bigaragara ko umwana afite ubumuga





Mu gihe umuganga yakoze Echographie akabona ko umwana uri mu nda hari ubumuga fite nko kuba yaba afite amazi menshi mu mutwe ,kuba fite ibibazo by’umutima ,kuba afite ikibazo cy’inyonjo (spina bifida) n’ibindi ashobora guhita afata icyemezo ku kubaga.





5.Kuba warigeze kubyara ubazwe





Iyo wigeze kubyara ubazwe ,amahirwe menshi nuko uzongera kubyara ubazwe ,biba bishoboka ko ushobora guhabwa amahirwe yo kuba wagerageza ko wabyara neza ariko biba bisaba ko ubanza gusumwa bakareba ko nta kibazo gihari ,nanone ukaba byibuze umaze imyaka iri hejuru 3 ubyaye.





6.Mu gihe umubyeyi afite indwara zidakira





Hari indwara zishobora gutuma bafata icyemezo cyuko wabyara ubazwe aha twavuga nk’indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije ,indwara nka Diyabete n’izindi ,mu gihe babona ko kubyara byagushyira mu byago byo kuba inda yaguhitana.





7.Mu gihe Urureri rwabanje gusohoka mbere yuko umwana asohoka (Cord Prolapse)





Mu gihe umuganga aguzumye akumva ,urureri rwasohotse mbere y’umwana ahita afata icyemezo cyihuse cyo kubagwa .kugira ngo atabare umwana ,kuko biba bishoboka ko uko ibise byiyongera umwana agenda agatsikamira rwa rureri hanyuma akaba ashobora kubura umwuka agapfira mu matako.





8.Mu gihe mu matako ari hato(Cephalo-pelvic disproportion)





Hari igihe umwana aba ari munini akaba adashobora kunyura mu matako h’umubyeyi ngo avuke ,ibi bikaba bishobora gutuma hafatwa icyemezo cyo ku kubaga.





9.Mu gihe Ingobyi y’umwana iryamiye cyangwa itereye ku mwinjiriro w’inkondo y’umura





Ibi nabyo bituma hafatwa icyemezo cyo kukubaga ,ariko bisaba ko muganga abanza ku gusuzuma .





10.Mu gihe umubyeyi atwite abana barenze umwe(atwite Impanga)





Burya iyo abana barenze umwe ,akenshi usanga umwe acuramye ari mu mwanya mwiza wo kuvuka neza ,ariko undi usanga aba yicaye ,ibi bigatuma rero hafatwa icyemezo cyo kubagwa.





Izindi nkuru wasoma:





UKO UMWANA UKIVUKA YITABWAHO N’IBIMENYETSO MPURUZA NUKO WABYITWARAMO





IBYO UMUGORE UTWITE AKWIYE KWIRINDA





IBIRIBWA UMUGORE UTWITE AGOMBA KWIBANDAHO MU KURYA





Uko wahangana no kubabara umugongo mu gihe utwite


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post