Umuyobozi mukuru w'uruganda rwakoze Pfizer yavuze ko bishoboka ko bizasaba ko buri mwaka umuntu azajya ahabwa uru rukingo kugira ngo umubiri ukomeze kugira ubudahangarwa buhagije


Bwana Albert Bourla yatangaje ibi nyuma yaho umuyobozi wa JohnsoN &Johnson nawe mu kwezi kwa kabiri yatangaje ko bishoboka ko abantu bazajya baterwa urukingo buri mwaka ,Bwana Albert ,CEO wa Pfizer yavuze ko bishoboka ko nyuma y'amezi 12 ,umuntu wahawe inkingo ebyiri (Dose Ebyiri ) bizasaba ko ahabwa urundi rukingo rwa gatatu kugira ngo umubiri we ukomeze kugira ubwirinzi buhagije





Ubwo uyu muyobozi yaganiraga ni umunyamkuru wa CNBC .yavuze ko bishoboka ko nyuma y'amezi 6 kugeza ku mezi 12 bishoboka ko umubiri w'uwatewe urukingo uzajya ukenera ko wongera guterwa urundi rukingo ,ubushakashatsi bwimbitse bukaba bugikorwa ngo hamenyekane igihe cya nyacyo uru rukingo rushobora gutanga ubwirini mu mubiri ,nanone hanarebwa igihe bisaba ngo umuntu yongere aterwe urundi rukingo.





Urukingo rwa Pfizer rukaba rukingira kugera ku kigero cya 95%, ,bikaba bisaba ko umuntu ahabwa inkingo ebyiri kugira ngo umubiri we ube uhawe ubushobozi buhagije.,urukingo rwa Pfizer hamwe n'urukingo rwa Moderna zose zikaba ari inkingo nzizaa kandi zifite imikorere ijya gusa





Ubwo hakorwa ubushakashatsi ku rukingo rwa Pfizer ,bakoreye ku bantu bagera ku 12.000 ariko abahanga bakaba bagaragaza ko hakenewe igihe cyisumbuye kugira ngo hakomeze kugenzwa ubushobozi bwarwo mu gihe kirekire bijyna no kureba niba koko hakenewe ko umuntu ahabwa izindi nkingo.





Abahanga bagaragaza ko uko virusi ya Koronavirusi igenda ihindura imiterere karemano bishobora kugira ingaruka ku nkingo aho zishobora gutakaza ubushobozi bwazo kuri ubwo bwoko bushya ,ariko kugeza ubu ubushakashsatsi bwagaragaje ko urukingo rwa Pfizer rufite ubushobozi bwo guhangana na virusi za koronavirusi zose ziriho ubu ,ariko nta washidikanya ko zishobora no guhindura imiterere nkuko twagye tubyumva ko hari ubwo bushya bwagiye bugaragara hirya no hino.





Kwezi kwa kabiri nibwo ikigo cya Pfizer/BionTech cyatangaje ko cyatangiy ubushakashatsi bwo kureba niba koko hazakenerwa Dose ya gatatu kugira ngo umuntu abe akingiwe ,kugeza ubu bitangazwa ko umuntu aterwa Dose ebyiri z'urukingo rwa Pfizer akaba akingiwe byuzuye ,hasshingiwe ku magambo ya Bwana Bourla birasaba ko hategerezwa ibizava mu bushakashatsi bwo kwiga niba hakenewe Dose ya gatatu





Kugeza ubu ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima rimaze kwemeza inkingo za Covid-19 zitandukanye aho zahawe uruhushya hashingiwe ku bushobozi zagiye zigaragaza mu masuzumwa zakorewe aha twavuga nk'urukingo rwa Pfizer ,Urukingo rwa Moderna ,Urukingo rwa Johnson&Johnson ,Urukingo rwa AstraZenecca ,hari n'izindi nkingo zirimo gukoreshwwa twa vuga nk'urukingo rwa Sputnik V rwakozwe n'abarusiya.





Pfizer ni rumwe mu nkingo za Covid-19 rwakozwe n'uruganda rwa Pfizer rufatanyije na BionTech




Izindi Nkuru wasoma:





Shyira amatsiko ku rukingo rwa Pfizer/Biontech ruri gukoreshwa bakingira Covid-19





Hifashishijwe ibisobanuro by’abahanga sobanukirwa itandukaniro ry’Urukingo rwa Johnson&johnson n’indi nkingo za Pfizer na Moderna





Sobanukirwa na byinshi ku rukingo rwa pfizer rutanga icyizere mu kurinda indwara ya COVID-19





Sobanukirwana byinshi ku mutekano w’inkingo n’ikorwa ryazo


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post