Ibintu 10 Ugomba guhora uharanira kunoza mu buzima bwawe bwa buri munsi

Ibintu 10 Ugomba guhora uharanira kunoza mu buzima bwawe bwa buri munsi

Burya ubuzima tunyuramo ni ishuri ,kandi amasomo  twize muri ryo shuri niyo adufasha gutegura ejo hazaza , Hakaba hashobora kuba heza cyangwa habi bitewe naya masomo , ajyana n’imyanzuro twafashe ishingira kuri ya masomo twize .

Hari ibintu 10 Ukwiye konoza buri munsi , Mu gihe ugitijwe umwuka duhumeka kugira ngo bizagufashe gutegura ejo hawe kandi hakazaba heza .

1.Intego y’ubuzima bwawe(Purpose of life)

Burya intego ni imbata y’ubuzima bwawe ,ikaba igizwe n’igishushanyo mbonera cyibyo wifuza kugeraho , Inzozi ufite kandi wifuza kugeraho , Intego zawe akaba arizo ndorerwamo yejo hazaza.

Ubuzima budafite intego buba bumeze nk’umusare utwaye ubwato atazi iyo yerekeza aho yisanga ari mu Nyanja rwagati atazi iyo ava niyo ajya,

Intego yawe ugomba guhora uyizirikana byaba ngombwa ukayivugurura ,ukayisanisha n’igihe ,Burya ubuzima bw’ikiremwamuntu ni buto cyane ariko ni  byiza guharanira kuzagira ikintu gifatika uzasigira isi ,

Ibyo byose bikaba biva mu ntego zawe ,Intego uha ubuzima bwawe ndetse n’icyerekezo wifuza ko ubuzima bwawe bwaganamo.

2.Kwigirira Icyizere (Self-Confidence)

Burya kwigirira icyizere ni umusingi w’ibikorwa byawe kandi bikagena ibyo ukora byose nuko ubikora kandi bikaba igipimo cy’umusaruro uzabona. Kwigirira icyizere bituma umutegetsi ayobora imbaga nyamwinshi ,

Kwigirira icyizere bituma umuganga abasha kubaga umurwayi ikibyimba mu bwoko bikagenda neza , Kwigirira icyizere bituma umuntu agera ku butunzi bw’agatangaza , Kwigirira icyizere ni imbaturamugabo bikaba ingenzi mu kuyobora imikorere y’ubwonko bwacu

Kwigirira icyizere bigenzura imyitwarire tugira , Bikagena imyanzuro ijyana n’ibikorwa dukora ,ndetse bigatuma mu bandi ubasha kubahwa no guhabwa ijambo .bigatuma ubasha kubonwamo  ubushobozi .

Tugomba guhora twiga kwigirira icyizere niyo nta wundi muntu waba ukigufitiye kandi jya uzirikana ko byoroshye kugirirwa icyizere mu gihe nawe ucyifitiye ariko mu gihe utacyifitiye nta wakikugirira.

3.Uburyo ufatamo ibyemezo n’imyanzuro (Critical Thinking)

Burya imyanzuro dufata igena umusaruro tugeraho ,kandi burya kumenya gushyira ku munzani ubuzima bwacu ,tukabasha kumva neza ingaruka imyanzuro n’ibyemezo twafashe biratugiraho ,ibyo bitugira intwari.

Ubuzima ni urugendo rw’ibyiza n’ibibi ,umunezero n’umubabaro ariko iyo tubashije kwakira byose ndetse tukamenya n’uburyo tubyitwara biradufasha bikaduhindura abahanga b’ubuzima

Menya ko amakosa yose uzakora mu byemezo ufata ,arakugarukira  kandi agaruka ashyarira ,akaba ariyo mpamvu mbere yuko dufata umwanzuro runaka dukwiye kubanza gutekereza

4.Imibanire yawe n’abandi

Burya imyitwarire yawe uzayirebera mu myitwarire abandi bakugaragariza ,niwisuzuguza ntawe uzakubaha ,niwigira indaya bose bazagukwena ,burya uko witwara ni ibintu ukwiye kwitondera no kwitwararika.

Akenshi abantu bibwira ko uko bagaragara ,ibitekerezo bagaragaza ndetse uko bavuga ,uko bagenda bitagira ingaruka nziza cyangwa mbi kubandi .ariko burya baba bibeshya ,imyitwarire ni ikirango cyawe kizaguherekeza kugeza upfuye.

Kandi na nyuma yo gupfa ,imyitwarire yawe niyo isiga amateka muri rubanda ,ukwiye kuzajya uhora wibaza ,inkuru uzasiga I musozi ,ukibaza ku mateka yawe wifuza ko azasiga ku isi.

Ni byiza ko wasiga inkuru y’ubuzima bwawe yabera abandi impamvu nziza yo kwitinyuka ngo bagere ku nzozi zabo aho kuba urugero rw’ububwa  n’ubugwari ,haranira guhora uvugurura kandi unoza imibanire yawe n’abandi.

5.Uburyo ukoreshamo amafaranga

Burya ko ukoresha amafaranga winjiza nibyo bigena ko uzahora mu bukene cyangwa uzakira nk’abandi ,kumenya kugenzura neza buri faranga ukoresha bigufasha gusobanukirwa neza uko utakaza amafaranga

Kubara buri faranga ukoresha kandi no kurikoresha uko ripangiye ni umwitozo unanira benshi ariko burya niyo ntambwe ya mbere iza kugeza ku bwigenge mu butunzi.

Wabyanga wabikunda amafaranga ni ngombwa mu buzima ,niyo agura ibyo turya ,niyo adukodeshereza icumbi tubamo ,niyo atuvuza  mu gihe twarwaye akanatugurira ubwishingizi ,utayafite ntiwabaho .

Niyo mpamvu ukwiye kugenzura akantu ku kandi uburyo ukoresha  amafaranga ,kugira ngo wirinde isesagura no kugura ibitari ngombwa.

6.Guhora wiyungura ubumenyi(Gusoma ibitabo no kwihugura)

Burya ntuzigere unyurwa n’ubumenyi ufite ahubwo haranira kubwongera buri gihe ,ni byiza gushaka ibitabo bitandukanye usoma ,mu bitabo niho hahishe ubumenyi butandukanye.

Ushobora gukura ubumenyi ahatandukanye haba kuri murandasi n’ahandi henshi ,burya ishuri rirakomeza kugera umuntu avuyemo umwuka ahubwo ubumenyi aronka nibwo butandukana

Gusoma cyane bizatuma utyara mu bwenge  bikurinde gusaza imburagihe kandi biguhugure ku myitwarire yawe ya buri munsi ,bizavugurura ibyemezo ufata ,hanyuma utangire gufata imyanzuro ihamye kandi watekerejeho

Ubumenyi ni akabando kagusindagiza haba mu byago ,mu byishimo ,mu bukene no mu bukire ,imibereho yawe ya buri munsi ntuzemere ko umunsi ushyira nta kintu gishya wungutse kandi uzahore utyaza ubwenge.

Kugira ubumenyi ntubukoreshe ntacyo bigutwaye ariko kubona aho ubukoresha ugasanga ntabwo ufite birababaza bigatera kwicuza.

7.Kwigira (Self-Reliance)

Kwigira ni ijambo rimwe ariko risobanuye ikintu kinini ,iyo wigira biguhesha icyubahiro ,bikakugira urugero rwiza mu bandi ,kwigira mu buryo bw’ubukungo ni ingenzi kandi biguhesha agaciro.

Ibyo ukora byose jya uharanira kwigira ndetse no kuba wabera abandi isomo n’urugero rwiza ,kwigira bizagufungurira amarembo y’amahirwe kandi bizatuma uhura n’abantu b’ingenzi mu buzima bwawe.

Iyo wabuze kwigira ,bose bakugendera kure ndetse bakumva ko uri umutwaro kuribo ,Jya uharanira kwigira ndetse nubigeraho uzafashe abatarabigeraho nabo babigereho wowe uzagaragaze itandukaniro.

Ntukemere ko umunsi ushyira udashize itafari kuri fondasiyo y’ukwigira kwawe ,Jya uharanira impinduka nziza ku buzima bwawe buri munsi.

8.Uburyo ugaragarira abandi (Self-Image)

Burya isura yawe muri rubanda yagufasha kugera ku nzozi zawe cyangwa ikakubera inzitizi zatuma utagera ku ntego zawe ,Burya nta terambere wageraho udafashijwemo n’abandi.

Jya wita ku isura abandi baguha ,kandi buri mugoroba ukore isuzuma (self-evaluation) urebe imyitwarire wagize ku munsi  niba hari uwo wakomerekeje ubyuke umusaba imbabazi .

Jya wirinda kugirana amakimbirane n’abandi niba anabayeho muyakemure mu mahoro ,nugira amahirwe ukaba umuyobozi jya wirinda kwiremereza ,ibyi iyi isi ni gatebe gatoki.

Uwari umunyonzi yatwara V8 ,Uwari umukire yasabiriza ku muhanda ,mu buzima kumenya uko utwara ubuzima bwawe utabangamiye ni ubuhanga ukwiye guhora witoza buri munsi.

9.Imibanire yawe ni Imana

Gusenga biturisha umutima kandi bikagufasha kwegerana no kubana neza n’abandi ,dukwiye guhora tuvugururura kandi tunoza imibanire yacu ni Imana.

Uwiteka ashobora byose kandi aduha ibyo tumusabye ,jya  umusaba ubwenge bwo kumenya kugenzura imibanire yawe n’abandi kandi  n’ubwenge bwo kubera abandi urumuri

Byibuze jya utera isengesho uko ubyutse ushimire Imana ko yakurinze iryo joro ukaza gusinzira  ukanakanguka , kandi mbere yo kuryama yishimire uko umunsi wagenze.

Burya isaha ku isaha umuntu aba ashobora gutakaza ubuzima , Jya uzirikana ko hari impamvu Uwiteka agutije ubuzima ,hanyuma urusheho kwegerana nawe kandi urusheho no gufasha abandi.

10.Kwigira ku mateka yawe

Baravuga ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya ,amateka yawe ntakakubere inzitizi iguheza inyuma ahubwo azajye agutera imbaraga zo gukataza no guhangana n’ubuzima n’imbaraga zawe zose

Iyo ubaye imbata y’amateka ubaho ubuzima bwahashize ariko iyo uyatsinze ahubwo akubera isomo ,Bigatuma ubasha gutsinda no kurenga imitego yose y’ubuzima

Ibyo tunyuramo byose bikwiye kutubera ishuri ndetse bikadusigira isomo rihambaye byaba ibibi n’ibyiza ,ubuzima bugenda buhindagurika rimwe na rimwe  bukaduhinduka tutanabigizemo uruhare ariko jya ubirengaho.

Izindi nkuru wasoma:

Mbaza Nkubaze: Impamvu 5 Iyobokamana ari imwe y’Ubukene ku mugabane wa Afurika

Divayi itukura igisubizo ku ndwara z’umutima ,sobanukirwa n’akamaro ka Divayi itukura

Sobanukirwa na Euthanasia ,uburyo bwo guhuhura umurwayi uri kubabazwa n’umubiri


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post