Musore nukora ibi bintu 5 abakobwa bazatangira kugufata nk'umwami


Muri rusange abagabo bakunda kubahwa cyane cyane bakubahwa n'abakunzi babo ariko ikibazo abagabo bagira nicy'uburyo bakoresha bukabaha kubahwa n'abandi ndetse n'abaknzi babo ariko burya icyo kuzirikana burya nuko umuntu ahabwa icyo nawe atanga ,niwiyubaha abandi bazakubaha ,nuwubaha umukunzi wawe nawe azakubaha.





Akaba ariyo mpamvu twaguteguriye ibintu bitanu ugomba gukora niba wifuza kubahwa ndetse no guhabwa icyubahiro n'umukobwa wihebeye ,





1.Gira imyitwarire myiza wiyubahe ndetse ugerageze kugaragara neza no kugira isuku





Abakobwa bakunda abasore bagira kandi baba bagira n'ikinyabupfura ndetse no kubaha abandi bikaba akarusho niba wifuza kugaragara neza mu maso y'umukunzi wawe ibi bintu uzahore ubizirikane ndetse nubikora bizanatuma unubahwa mu bandi bakubone nk'umuntu w'umugabo kandi ufite icyubahiro





Gerageze wambare imyambaro myiza ifuze kandi wirinde ko hari impumuro mbi yagaragara ku mubiri wawe ,wiyite uko ushoboye bigendanye n'ubushobozi bwawe ,kandi wige kumenya uko ucunga imivugire yawe m'amagambo ukoresha bitewe naho uri.





2.Koresha amagambo atuje kandi adakanganye mu gihe muganira ndetse n;igihe abona uganira n'abandi





Iyo uvuga amagambo akanganye kandi asa narimo kumutegeka cyangwa kumukabukira ,abakobwa barabyanga ndetse agatangira kwibaza uko byagenda uramutse umufite nk'umugore ,ni byiza kwiyoroshya ariko utisuzuguje ,ukamenya kuganiriza umukunzi kandi ugakora ku buryo aryoherwa n'ikiganirro ku buryo azahora agikumbura





3.Ugomba kumuha agaciro





burya umuntu atanga icyo afite gerageza wubahe umukunzi wawe nawe azakubaha ,nimusuzugura nawe azagusuzugura ,jya umenya kumwitaho no kumwereka ko umwuha kandi umuha agaciro , burya ibintu byose ni mpa nguhe ,ntuzagire ngo uzabona urukundo rwuzuye wowe ntarwo utanga





4.Mutungure umuhe impano





Abagore bakunda abagabo babaha impano niyo twaba ari utuntu duto ariko ugahozaho ,ibi bimwereka ko umutekereza igihe cyose maze bigatuma yiyumva nk'umuntu udasanzwe kuri wowe ,maze bigatuma akwimarira .





5.Gerageze kmwereka ko uri umuhanga kandi hari utuntu uzi kandi umurusha wamufasha





Burya abakobwa benshi ntibaba basobanukiwe nutuntu tujyanye n'ikoranabuhanga ,bikaba byiza rero ugiye utumukorera nko mwpdatingira whatsapp ,kumufunguri konti kuri instagram ,kumucomekera television no kumumanikra anteni yayo ,kumwandikira amabaruwa asaba akazi cyangwa scholarship n'ibindi





Ibi abakobwa barabikunda ndetse bigatuma yumva yakwirekurira kubera ko abaona ko uri umugabo uhamye kandi ufite byinshi umufasha mu buzima ndetse ko ntawe munganya ubushongore n'ubukaka.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post