Ibyo umugore utwite agomba kwitaho ndetse n'imyitwarire asabwa kugira


Iyo umugore atwite aba agomba kwitabwaho no kwitaho mu buryo buhambaye kuko aba abumbatiye ubuzima bubiri harimo ubuzima bwe n'ubw'umwana atwite akaba ariyo mpamvu hari imyitwarire aba agomba kwimakaza ndetse niyo aba agomba kugendera kure kuko yamugiraho ingaruka mbi kuri we no ku mwana uri mu nda harimo kuba inda yavamo ,kubyara igihe kitageze ,kubyara umwana ufite ibiro bike n'ibindi byinshi .





Dore ibyo ugomba kwitaho





1.Imirire





Amafunguro ni ingenzi cyane ku mugore utwite ,akarya kandi ibiryo byiza ni ukuvuga ifunguro ryuzuyemo intungamubiri ,rigizwe n'ibyubaka umubiri ,ibitera imbaraga ndetse n'ibirinda indwara





Amafunguro akungahaye atuma ubwonko bw'umwana bwirema neza ,bigatuma umwana atavukana ubumuga ,bikanarinmda umubyeyio ikibazo cyo kugira amaraso make.





Ayo mafunguro agomba kuba abonekamo:





1.Amaproteyine





2.Vitamin C





3.Umunyungugu wa Calciyumu





4.Imboga n'imbuto





5.Ibikomoka ku ngano





6.Ibiribwa bikungahaye ku butare bwa fer





7.Amavuta





8.n;izindi ntungamubiri za ngombwa nk'ibikomoka ku mata n'amagi





2.Kongera ibiro





Ni byiza ko umugore utwite yongera ibiro kuko bigaragaza ko umwana uri mu nda ari gukura kandi ko umubyeyi nawe ari kubona igaburo rihagije ,iyo ibiro bikomeje kuba bike cyangwa ntibyiyongere ni ikibazo uba ugomba kureba abaganga .





3.Imyitozo ngororamubiri





Imyitozo ngororamubiri ku mugore utwite ni ingenzi cyane kuko ituma,





1.Umubiri wongera imbaraga





2.Bigatuma umubyeyi asinzira neza





3.Gukomeza imikaya n'amagufa





4.Kugabanya kuribwa umugongo





5.Kuvura ikibazo cya constipation (impatwe ) kugaragara kubabyeyi benshi





6.Gutuma amaraso atembera neza





7.Kugabanya imihangayiko





Ni byiza ko umubyeyi yiha gahunda yo gkora siporo ariko yoroheje nko kugenda n'amaguru ,gukora imyitozo irambura amaguru ariko itavunanye n;izindi,,,





4.Kureka inzoga n'itabi





Inzoga nitabi bishobora kwangiza umwana uri munda harimo kuba inda yavamo ,kubyara igihe kitageze ,kugwingira ku mwana uri munda ,kuvukana ibiroi bike ,no kuba umwana yapfira mu nda ,ibi bikaba byose byaterwa n'ingaruka zo kunywa inzoga n'itabi





Niba ubinywa inama nziza ni ukbireka mu gihe utwite k nyngun zawe niz'umwana utwite kugira ngo wirinde izi nagaruka mbi





5.Kwirinda kunywa imiti utandikiwe na muganga





Ababyeyi batwite bakunda kurwara kenshi nko gufatwa n'ibicurane n'izindi ndwara zoroheje ariko bikba ari byiza kujya kwa muganga aho gukoresha imiti yose ubonye wari usanzwe ukoresha utaratwita





Burya hari imti myinshi igira ingaruka mbi ku mwana uri munda akaba yavuka hari ibice bye bitariho cyangwa bifite ubumuga kandi biturutse kuri ya miti wariye uatndikiwe na muganga hari nindi ishobora gutuma inda yanavamo





Ni byiza ko mbere yo kugira umuti ufata waba uwa kizungu cyangwa uwa kinyarwanda uvugisha baganga bakakubwira niba nta ngaruka mbi wagira ku mwana uri mu nda cyangwa ku mubyeyi ,





6.Kubahuriza gahunda y'abaganga





Gupimisha inda ni ingenzi kuko bituma umenya neza imikurire y'umwana kandi ugasobanukirwa neza imyitwarire ugomba kugira ngo umwana wawe abashe kugira ubuzima bwiza ndetse nawe ubwawe





Kubahiriza mabwiriza n'agahunda ya muganga bituma umenya neza uko inda yawe imeze ,ikibazo ifite kikamenyekana mbere kandi kigashakirwa igisubizo hakiri kare kandi nanone bifasha kumenya igitsina cy'umwana bityo ukitegura neza .





Izindi Nkuru wasoma





kuberiki umugore/umukobwa uri mu bihe by’uburumbuke azana ururenda rwinshi mu gitsina?





ESE URIFUZAB KUGABANYA IBIRO BY’UMURENGERA? DORE INAMA UGIRWA





ubushakashatsi:Kudasinzira bihagije byongera ibyago by’indwara z’umutima


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

Previous Post Next Post