Menya intungamubiri ubwonko bukenera ngo bukore neza


Ubwonko bw’umuntu ni nk’ imashini ishinzwe gutunganya gahunda zose z’umubiri Ubwonko bukorera mu mutwe: bushinzwe, kuyobora, guhuza, gukoresha umubiri, ni nabwo kigega gihunikwamo amakuru yose y’umubiri nibyo tunyuramo byose





Ubwonko bugenzura uko amaraso atembera,  bukagenzura guhumeka no gutera  ku mutima kandi twe nta ruhare tubigizemo na mba , ubwonko bubasha kumva ikidukozeho bukagisesengura tukamenya icyo aricyo.





kandi bufite imikorere inyuranye. Ni bwo buhuza kandi bugashyira kuri gahunda ukubaho kwa muntu kose.
Bubika neza ibyo bumaze bwabonye kandi n’umuhuzabikorwa w’umubiri  





Intungamubiri zifasha mu mikorere y’ Ubwonko





intungamubiri zekenerwa n'ubwonko bwa muntu




Kugira ngo ubwonko bw’umuntu bushobore gusohoza inshingano za bwo bukenera intungamubiri zikurikira





Vitamine B1 (Thiamine)





Iyi ntunga-mubiri ifite uruhare mu mikorere y’ubwonko. Iyo ubwonko bwakoze imirimo myinshi, ntiburuhuke, amaraso aba menshi
mu mutwe bugashyuha cyane ,iyi ntungamubiri ikaba ifasha ubwonko mu kuruhuka no kugarura ubuyanja.





isukari

ibyo kurya birimo isukari biha ubwonko imbaraga.Kubera ubwonko bukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo bubashe  kurangiza imirimo yosebushinzwe bukenera isukari nyinshi kurusha ikindi gice cyose cy;umubiri  





vitamine C





Ni vitamine irinda abantu umunaniro, mu mubiri no mu bwenge, yongerera umubiri imbaraga zo kwirwanaho. Yongera kandi ubudahangarwa bw’umubiri mu guhangana n’uburwayi.





Omega -3 fatty acid





Iyi ntungamubiri iboneka cyane mu mafi ,ikaba ifasha ubwonko m isanwa ry’uturemangingo twabwo  kandi ikarinda uturemangingo tw;ubwonko ubusaza.





Vitamin E





Iyi vitamin ifasha ubwonko gukora neza ,ikaburinda indwara z;ubusaza nk’indwara ya Alzheimer ifata abageze mu za bukuru ahanini.





Vitamin B2





Iyi vitamin ikaba irwanya kwiyongera kw’ibinure bibi mu mubiri bishobora gutuma inzira zijyana amaraso ku mutima no ku bwonko zifunga cyanga amaraso ajyayo akagabanuka.





Ikaba iboneka  mu nyama,mu magi, mu mata  no mu mboga rwatsi





Vitamin B9





Iyi vitamin ifasha mu kubangabunga imikorere myiza y’ubwonko,igatuma umuntu yiyumva neza nta munabi, kandi inafasha mu kurwanya indwara z’umutima     Ikaba iboneka mu bishyimbo,mu marongi no mu mboga rwatsi.





Vitamin B12





Ituma uturemangingo tw’ubwonko tudasaza ,igatuma ubwonko bukora neza ndetse nayo ifasha mu kurwanya indwara z’umutima.





Ikaba iboneka mu nyama ,mu mafi no mu bikomoka ku mata.





Vitamin D





Iyi vitamin ifasha mu gushyira ku murongo umuvuduko w’amaraso,ikanafasha kandi mu mikorere myiza y’ubwonko.





Ikaba iboneka mu mafi ,mu mata





Magnesium





Uyu munyungugu ufasha mu koroshya imikorere y’ubwonko kandi ukanakoreshwa mu gukomeza amagufa,mu kurinda umutima indwara ziwufata no gushyira kuri gahunda uburyo umutima utera.





Ukaba uboneka mu mbuto ,muri shokora zirabura,mu bishyimobo no mu bikomoka ku bunyobwa.





Zinc





Umunyungugu wa Zinc  ukba ari mwiza cyane mu kurinda umubiri muri rusange ,ugafasha mu gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri





Uyu munyu ngugu uboneka mu mafi no mu mboga rwatsi zitandukanye.





Izindi Nkuru Wasoma





Ibibazo 15 ukwiye kwibaza kandi byagufasa kumenya niba urukundo rwawe n’umukunzi wawe rufite ahazaza heza


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post