Impamvu 9 zitandukanye zitera abagabo guca inyuma abo bashakanye


Nkuko byatangajwe ni ikinyamakuru  Psychologytoday  nyuma yo gukora ubushakashatsi butandukanye cyatangaje impamvu zitera abagabo guca inyuma abagore babo





Ahanini uzasanga abagabo nkaba baba bazi kwisubanura no kugira amayeri menshi ku buryo bitakoroha ko iyo ngeso mbi wayibakekera .





Uzasanga aba bagabo baguha impamvu ngo





Nta mugabo urya indyo imwe





Nta mugabo waremewe umugore mwe biri mu maraso ku bagabo gutunga no kuryamana n’abagabo benshi





Ntabwo umugore wanjye yitwara neza mu buriri





Sinjye nwenyine ubikora n’abandi barabikora





Hari n’izindi mpamvu bagira urwitwazo kandi bidakwiye ,nanone atarizo mpamvu za nyazo zibibatera.





Dore Impamvu za nyazo zitera ubusambanyi ku bagabo





1.Kuba umugabo yifitemo ubwana





Ibi bishobora kumvikana nk’imvugo mbi ariko nicyo gisubanuro cya nyacyo kuko kubaka ni ugufata kamwe ,ukirengagiza ibindi byose byakurangaza ,ugakunda umufasha wawe kandi ukirinda kumuhemukira no gukora icya mubabaza ,umugabo nyawe ni ukomera ku isezerano kandi nta shidukire ibishashagirana byose abyita zahabu.





2.Ubusinzi





 Ubushakashatsi bwagaragaje  ko inzoga nyinshi zishobora gutuma umugabo atakaza gushira mu gaciro no gusesengura neza ingaruka ibintu agiye gukora bya mugiraho .ibi bikaba byaba intandaro yo kuba yakorana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari umufasha kandi atabiteguye ,





Inama ni byiza kunywera ahantu hatari ibigusha kandi ugasangira n’abantu bakugarura mu murongo muzima mugihe ugiye gutana,niba ubishoboye jya unywera mu rugo.





3.Mu gihe umugabo yiyumvamo icyizere gike





Ni igihe umugabo aba atifitiye  icyizere gihagije ndetse akaniyumvamo ko atitwara neza imbere y’umufasha we bitewe ni impamvu runaka ,wenda yumva uko bagenzi be bigenda bitandukanye nuko we bigenda ibyo akaba yajya gusambana ahandi kugira ngo yige ubumenyi butandukanye nubwo yari afite





Inama ni byiza kuganira n’umufasha wawe mukareba ibitagenda neza ,mukabikosora utagiye kumuca inyuma





4.Kuba umugabo  arambiwe umufasha we





Iki gihe umugabo aba ashaka impamvu umufasha we yatuma batandukana maze agatangira gukora ubusambanyi kandi ku mugaragaro kugira ngo umugore we abibone, nibwo ushobora kubona nk’umugabo azanye indaya  mu rugo yenda abana  be badahari ,agatangira kuryamana n’umukozi we  n’ibindi.





5.Ikigare





Ni kenshi abo mugendana n’inshuti zawe bagira uruhare rukomeye mu myitwarire no mu mikorere yawe ,iyo umugabo  agendana  n’abagenzi be bakora ingeso nkizo nawe hari igihe agwa mu mutego nkuwo .baca umugani ngo ingeso irandura.





6.Kuba umugabo yarigeze kubabazwa no gufatwa nabi mu bwana





Guca inyuma uwo mwashakanye bishobora kuba ari ingaruka zatewe ni ubuzima  wanyuzemo mu bwana bwawe ,ibyo bikaba ari nkuburyo bwo guhisha no gutwikira ako kababaro ,biagatuma ushobora gukora igikorwa cyo guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa no kwijandika mu ngeso mbi muri rusange,





Inama icyingenzi ni ugushaka abavura mitekerereze bakaguniriza bakgufasha kugaruka ku murongo kuko ubusambanyi bwagukururira n’ibindi bibazo bibi kandi bikomeye.





7.Kwikunda                             





Hari ikintu abagabo muri rusange bagira cyo kumva ko ariwe mutware kandi ko agomba gukora ibyo ashaka ,ni byiza ariko iyo bibaye mu bintu byose biragusenya ,ni kenshi umuntu muzima yifuza uwo badahuje igitsi yewe bishobora kuba na kenshi ku munsi ,ariko siko ikintu cyose kije mu bitekerezo ugikora ngo nuko ntawe ukuburanya ,maze usesengure neza kandi wibuke n’amasezerano wagiranye n’umugore  wawe





8.Gushaka kwihorera ku mugore we





Hari igihe umugore agukorera ikintu kikakubabaza kandi ntacyo warenzaho .hari umugabo rero ufata umwanzuro wo kumuca inyuma nkuburyo bwo kwihorera ngo amubabaze akirengagiza ko ahubwo ariwe wiyangiza mu mutwe no ku mubiri muri rusange





9.Gushaka ibishya





Aha ni igihe umugabo yumva akeneye  kugerageza n’ahandi akumva uburyo bimeze ariko bias no kugira ubwana  twavuze ku mpamvu ya mbere ,iyo umuntu afashe umwanzuro wo gushing urugo ,ukubaka umuryango uba wiyemeje kudahemukira umufasha wawe kandi ukaba wiyemeje kwihanganira no kumenya kwiyobora nk’umugabo.bikaba ari byiza  kutayoborwa n’umubiri ufatikanije n’amarangamutima.





Ingaruka ubusambanyi bugira ku muryango





1.Urwikekwe hagati y’abashakanye





2.Kuba mwarwara indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina





3.Gusesagura umutungo w’umuryango





4.Kugabanuka ku rukundo mwari mufitanye





5.Bitera ububata ugahora agatima karehareha wifuza uwo muryamana





6.Gutakaza icyubahiro wahabwaga muri rubanda





7.Kudashyira hamwe no guhora muryana mupfa utuntu duto duto





8.Kuba mwatandukana nuwo mwashakanye





9.n’ibindi…….





izindi Nkuru





Musore nukora ibi bintu 5 abakobwa bazatangira kugufata nk’umwami





Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post