Indwara zifata umwijima , ubwoko bwazo , ibimenyetso byazo nuko wazirinda

Indwara zifata umwijima , ubwoko bwazo , ibimenyetso byazo nuko wazirinda

Indwara y'umwijima ni indwara ifata inyama y'umwijima maze ikabyimba ikaba iterwa n'impamvu zitandukanye

nka -

  • virusi
  • imiti yo mu kwa muganga itakiriwe neza n'umubiri
  • gukoresha imiti ya kinyarwanda
  • kunywa inzoga nyinshi cyane niindi......

Indwara y'umwijima ikaba ari indwara ihangayikshije bikomeye izi kunze kuboneka kandi ziteye ubwoni iyo mubwoko bwa B na C

Uko zandura

1.Zandurira mu maraso

2.Mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

3.Gutizanya ibikoresho bikomeretsanya

4.Nanone umubyeyi ashobora kwanduza umwana igihe amubyara

Ibimenyetso by'indwara y'umwijima

1.umuriro

2.gucika intege

3.ikizibakanwa

4.kubabara mu ngingo

5.amaso ahinduka umuhondo

6.inkari n'umusarani bihindura ibara

7.kubabara mu nda no kuruka

Umuntu ashobora kwandura ariko ntagire ibi bimenyetso akaba ariyo mpamvu ibi bitagenderwaho wemeza ko wanduye kandi hakaba hari ubundi burwayi bushobora kugira ibi bimenyetso

Uko wakwirinda

1.Irinde uburyo bwose ushobora guhura n'amaraso n'andi matembabuzi yose y'umubiri.

2.Irinde gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

3.Ni byiza gukingiza indwara y'umwijima umwana wese ukivuka ndetse n'abantu bakuru

indwara y'umwijima iravugwa igakira mu gihe wivuje umwijima utarangirika ,indwara y'umwijima yo mu bwoko bwa C niyo ivurwa igakira neza naho iyo mu bwoko bwa B nta miti iyivura burunda,umurwayi ahabwa imiti imugabanyiriza ubukana bw'umurwayi bityo bikaba byarinda ko umwijima warwara kanseri

Indwara y'umwijima yo mu bwoko bwa B igira urukingo ariko indwara y'umwijima wo mu bwoko bwa C yo nta rukingo igira

Virusi itera indwara y'umwijima wo mu bwoko bwa C imara hanze y'umubiri iminsi irindwi itarapfa naho iyo mu bwoko bwa C ishobora kumara hanze ibyumweru birenze bibiri itarapfa

Nibande bafite ibyago byo kuyandura kurusha abandi?

1.abakozi bo kwa muganga

2.abantu babana nagakoko gatera sida

3.abantu babana n'umuntu uyifite

4.abana bakivuka bere y'amasaha 24

5.abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye

6.abantu babana ari benshi cyane nk'amakasho

7.abantu bitera inshinge

8.abakora umwuga w'uburaya

Izindi nkuru

Akamaro ka Beterave ku mubiri wa muntu

Dore ibimenyetso bizakubwira ko umwijima wawe urwaye


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post