Amoko 7 y'Ibiribwa bigabanya ibyago byo kurwara kanseri


Uburwayi bwa kanseri ni ikibazo gihangayikishije muri rusange aho ihitana abantu benshi ,tukaba tugiye kuvuga ku biribwa bitandukanye bigabanya ibyago byo kuba warwara kanseri iyo bikoreshwe buri munsi hafi ya buri funguro .muri iyi nkuru turakubwira ku biribwa 7 bigabanya ibyago byo kurwara kanseri





1.Tungurusumu n'ibitunguru





Tungurusumu n'ibitunguru




Ibi biribwa bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri, aho bihagarika iremwa ry'uturemangingo dutera kanseri ,bigafasha no gusana uturemangingo twangiritse





2.brocolli n'amashu





brocolli n'amashu




ubu bwoko bw'imboga bukungahaye ku ntungamubiri yitwa glucosinate ifasha mu kurinda uturemangingo tugize umubiri nano zigizwe na sulforaphane ifasha mu kuyungurura imyanda mu mubiri iterwa no kunywa itabi no kwica kandi uturemangingo dutera kanseri





3.Inyanya





Inyanya




Kubera lycopene iboneka mu nyanya ikaba igabanya ibyago byo kuba warwara kanseri ya prostate





4.Inkeri





Inkeri




Inkeri zikungahaye kuri flavonoid ifasha mu kurwanya kanseri y'uruhu,izifata na kanseri ifata amabere





5.Karoti





Karoti




ikaba ikungahaye kuri beta carotene ikaba ifasha mu kurinda uturemangingo tw'umubiri no kugabanya umuvuduko w'uturemangingo dutera kanseri





6.Spinach(epinari)





Spinach(epinari)




zikaba zikungahaye kuri lutein na xeanthin na carotenoids zifasha mu kurwanya uturemangingo dutera kanseri cyane cyane izifata mu kanwa .mu muhogo no mu gifu





7.Ingano n'ibizikomokaho





Ingano n'ibizikomokaho




ingano zikaba zigabanya ibyago byo kurwara indwara zifata mu kibuno





Izindi nkuru





Ibiribwa umugore utwite akwiye kwibandaho mu mirire ye ya buri munsi





Ibiribwa 10 bifasha ubwonko gukora neza bikanongera ubushobozi bwo gufata, kubika no gusesengura amakuru bwakira


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post