Ni ukubera iki ukwiye kurya inyama zaraye muri frigo? ni izihe ngaruka zo kurya inyama zibazwe Ako kanya?

 

ukubera iki ukwiye kurya inyama zaraye muri frigo? ni izihe ngaruka zo kurya inyama zibazwe Ako kanya?

Hari itangazo ,ryasohowe rivuga ko inyama zose zigomba kuba zashizwe muri frigo byibuze amasaha 24 

  • Ese ni izihe ngaruka ziterwa no kurya inyama zibagiweho?
  • Kubera iki inyama zigomba gushyirwa muri frigo amasaha 24 ?

Hari Impamvu zitandukanye zishobora gushyingirwaho hafatwa icyemezo cyuko nta muntu ugomba kurya inyama byibuze zitakonjeshejwe amasaha 24 

Izo mpamvu zirimo 

Ahanini inyama zitashyizwe muri frigo byibuze amasaha 24 ziba zishobora guteza ibyago no kuba byakoroha kwandura udukoko cyane cyane two mu bwoko bwa bagiteri.
ukubera iki ukwiye kurya inyama zaraye muri frigo? ni izihe ngaruka zo kurya inyama zibazwe Ako kanya?

1.Kuba zishobora kwandura byoroshye no kwanduza

Inyama zabazwe ntizihite zishyirwa ,udukoko two mu bwoko bwa bagiteri tuzuzuranaho.

Cyane cyane ibi bigaterwa nuko ziba zishyushye Kandi zirimo amazi . udukoko dukunze kujya muri izi nyama turimo Salmonella.

Utu dukoko tuba dushobora gutera  ibibazo mu nzira zigogora ndetse tugahinduka n'uburozi ku bwiribwa .

2.Ziba zatera ibibazo bya food poisoning

Ibi bigereranywa nuko izi nyama zishyirwa mu cyiciro cy'ibiribwa birimo uburozi

Udukoko twanduye tuba dushobora kujya kuri izi nyama byoroshye ,iyo byibuze zitahise zishyirwa muri frigo mu minota 20 zikimara kubagwa.

Hari ibimenyetso byakwereka ko wariye ibiryo byanduye 

Ibyo bimenyetso birimo 
  • Gucibwamo 
  • kuruka
  • kuribwa mu gifu
  • Kugira umuriro
  • kuribwa umutwe
  • kwituma amaraso

Icyitonderwa 

Burya n'inyama zatetswe ,ntizipfundikirwe neza ,burya zishobora  gutera ibi bibazo .

Buri nyama zose burya ziba zigomba gushyirwa muri frigo ku bushyuhe bwa -2 kugeza kuri +2 

Nanone Frigo igomba kuba yorohereza umwuka kwinjiramo.

Ikigo cya FDA kivuga ko ,inyama zikimara kubagwa zigomba guhita zishyirwa muri Frigo bitarenze amasaha 2 zikimara kubagwa .


Izindi nkuru wasoma

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post