Kuberiki Vitamini K ari ingenzi ku buzima bwa muntu , Ni ibihe biribwa tuyisangamo?

 

vitamini k

Vitamini K ni imwe muri Vitamini zifite akamaro gakomeye ku buzima bwa muntu , iyi vitamini dushobora kuyikira mu biribwa turya . iyo yabaye nkeya cyangwa ikabura mu mubiri bitera ibibazo bikomeye .

Vitamini K ifite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo 

  • Gufasha mu kuvura kw'amaraso nko mu gihe wakomeretse 
  • Ifasha mu gukomeza amagufa no kuyarinda aho ituma umubiri ubasha kwakira no kwinjiza umunyungugu wa karisiyumu na fosifore
  • Vitamini K ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima n'imitsi itwara amaraso aho ibuza umunyungugu wa karisiyumu kuba wakuzurana mu mitsi itwara amaraso bityo bigatuma ikomera.
  • Vitamini K ishobora gukora nka Antioxidant aho bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira harimo na kanseri.
  • Vitamini K ituma ubwonko bukora neza , ikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'ubwoko ziterwa n'ubusaza .
  • Vitamini K ituma uruhu rwa muntu rusa neza , igakuraho utubara tw'umukara dushobora kugaragara iruhande rw'amaso.
  • Vitamini K ifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri cyane cyane kanseri ya prostate na kanseri y'umwijima.
  • Vitamini K ifite ubushobozi bwo kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri mu guhangana n'indwara 

Ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini K nkeya mu mubiri 

vitamini k


Hari ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini K nkeya mu mubiri birimo 
  • Gukomereka byoroshye , amaraso ntahite avura ngo hareke kuva
  • Kuva cyane nko kuva imyuna , kujya mu mihango ukava bikabije nibindi..
  • Kwibasirwa n'indwara ya osteoporosis iterwa no koroha kw'amagufa akaba yavunika ku buryo bworoshye .
  • Gukomera kw'imitsi itwara amaraso ibi bigaterwa n'umunyungugu wa karisiyumu wuzurana mu mitsi itwara amaraso

Ingaruka mbi ziterwa no kubura vitamini K mu mubiri 

Ingaruka mbi ziterwa no kubura vitamini K mu mubiri


kubura vitamini k mu mubiri wawe , hari ingaruka mbi bishobora kugutera mu mubiri wawe zirimo 
  • gukomereka ukava cyane
  • kumungwa kw'amagufa yawe
  • gukomera kw'imitsi itwara amaraso 
  • kuvira imbere mu bwonko 
  • ibyago byo gufatwa na kanseri zitandukanye 

Ibiribwa dusangamo Vitamini K

Ibiribwa dusangamo Vitamini K


Hari ibiribwa dusangamo dusangamo Vitamin K birimo 

  • Imbogarwatsi :zirimo nka epinari , borokoli nizindi....
  • perisile
  • thyme
  • amashu
  • soya
  • ibikokomoka ku nyamaswa :inyama y'umwijima , umuhondo w'igi , n'ibikomoka ku mata 

Izindi nkuru wasoma


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post