Ibimenyetso n'ingaruka by'indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije ku mugore utwite izwi nka Pre-eclampsia

Indwara ya Pre-eclampsia ni indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije ku mugore utwite .

Indwara ya Pre-eclampsia ni indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije ku mugore utwite .

Iyi ndwara ikunze kwibasira abagore batwite ,bakagira ibibazo by'umuvuduko w'amaraso ukabije Kandi batarabawusanganywe.

Mu bizamini , umugore utwite akirerwa ,mu gihe agiye kwipimisha ,habamo niki cyo kureba ko adafite iyi ndwara .

Indwara ya Pre-eclampsia ni mbi cyane kubera ko ishobora gutera ibyago bikomeye ku mugore utwite birimo 
  • Kuba umwana yapfira mu nda ataravuka
  • Kuba wabyara igihe kitaragera
  • Kuba ishobora gukomera ikabyara indwara ya Eclampsia ,iyiyo ishobora gutera urupfu ku mubyeyi .
  • Kuba umubyeyi yagira complications zikomeye mu gihe abyara
  • n'ibindi...
Iyo bigaragaye ko umubyeyi utwite afite Indwara ya Pre-eclampsia,abaganga bahita bamufasha byihuse kubera ko ubuzima bwe n'ubw'umwana atwite biba buri mu kaga.

Ibimenyetso by'indwara ya Pre-eclampsia 

Indwara ya Pre-eclampsia ni indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije ku mugore utwite .


Hari ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ufite iyi ndwara birimo 
  • Kuribwa umutwe bikabije
  • kutabona neza no kureba ibisa n'ibihu
  • Kibabara mu nda cyane cyane mu mbavu
  • Kuruka no kugira iseseme
  • Gucika intege 
  • Kubyimba ibirenge no mu ntoki
  • Guhumeka nabi
  • Imikorere mibi y'umwijima
  • Kuzana proteyine mu nkari

Ibintu bikongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Pre-eclampsia 

Hari ibintu byongera ibyago byo kwibasirwa niyo ndwara birimo 
  • Kuba ufite ubundi burwayi burimo Diyabete , Hypertension,indwara y'impyiko 
  • Kuba ufite uburwayi bwa Autoimmune
  • Kuba warigeze kurwara iyi ndwara utwite 
  • Kuba mu muryango wawe hari undi muntu wigeze kugira ubu burwayi atwite.
  • Kuba umaze imyaka irenga 10 utwise inda iheruka
  • Kuba waratwise urengeje imyaka 35
  • Kuba ufite umubyibuho ukabije urengeje BMI ya 35
  • Kuba utwite impanga

Ni iki gitera indwara ya Pre-eclampsia?

Indwara ya Pre-eclampsia ni indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije ku mugore utwite .


Kugeza ubu ,ubushakashatsi bigaragaza ko nta mpamvu ya nyayo itera ubu burwayi bwa Pre-eclampsia.

Buri mugore wese utwite ashobora guhura nubu burwayi .

Gusahari abemezako bishobora no giterwa n'uburyo ingobyi y'umwana yinjiye muri nyababyeyi ariko nta bushakashatsi bwimbitse burabyemeza 

Ni gute bavura indwara ya Pre-eclampsia?

Umugore utwite ufite ubu burwayi ,ashobora kuvugwa no gufashwa kubyara nta ngaruka .

Iyo abaganga babona umwana ashobora kuvuka ntagire ikibazo,bagufasha kumubyara nubwo bwose igihe cyo kubyara cyaba kitaragera .

Hari n'imiti ishobora guhabwa uyu mugore ,kugira ngo ibashe kugabanya no gushyira ku mugorongo ikigero cy'umuvuduko w'amaraso.

Ingaruka indwara ya Pre-eclampsia ishobora gutera uyirwaye

Hari ingaruka mbi iyi ndwara ishobora gutera uyirwaye zirimo 
  • Kuba umwana yangwingirira mu nda
  • Kuba wabyara igihe kitageze
  • Kuba ingobyi y'umwana yakomoka mbere 
  • Ibibazo mu maraso Aho intete zitukura zishwanyagurika
  • Indwara ya Eclampsia itangwa no kugagara nk'urwaye igicuri
  • Kwangirika ku mwijima n'impyiko
  • Ibyago byo kwibasirwa n'indwara y'umutima buriyongera 

Dusoza 

Indwara ya Pre-eclampsia ni indwara mbi ku mugore utwite ariko kwikurikirana no kubahiriza gahunda yo kwipimisha bituma ibonwa hakiri kare Kandi ntimutere izindi ngaruka.


Izindi nkuru wasoma

Post a Comment

Previous Post Next Post