Dore ibimenyetso byakwereka ko umaze igihe gito usamye (utwite), ni ibihe bimenyetso bigaragara nyuma ?

 

Dore ibimenyetso byakwereka ko umaze igihe gito usamye (utwite), ni ibihe bimenyetso bigaragara nyuma ?

Mu gihe umaze igihe gito usamye , hari ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba warasamye ,ahanini ibi bigaterwa n'impinduka ziterwa no gutwita .

Ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira 

Ibimenyetso byo gutwita bigaragara nyuma , hashize igihe kinini utwite

  • Kubura imihango ni kimwe bimenyetso bya mbere biza ku muntu wasamye , ibi bikaba bigaragaza ko wasamye .
  • Kumva ufite umunaniro ku buryo budasanzwe : iki nacyo ni ikimenyetso ahanini giterwa n'impinduka zizanwa no gutwita .
  • Iseseme no kuruka : abagore benshi bahura niki kibazo cyo kuruka  no kugira iseseme ariko bikaba bikunze kugaragara ku cyumweru cya 4 kugeza ku mezi 3 usamye .
  • Impinduka ku mabere : ahanini usanga amabere abyimba amabere , agakomera cyangwa ukumva asa nakuryaryata.
  • Kuzana uturaso duke : uba ushobora kuva amaraso make ariko bitavuze inda yavuyemo 
  • Kwihagarika inshuro nyinshi : ukumva ukeneye kunyara inshuro nyinshi 
  • Kurarikira ibiryo bimwe no kuzinukwa ibindi 
  • Kumva ufite impinduk mu buryo wiyumva 
  • Kuribwa umutwe : abagore benshi bakunze guhra niki kibazo mu gihe bakimara gutwita 
  • Indwara constipation 
Ibyinshi muri ibi bimenyetso , bishobora guhurirwaho nizindi ndwara , ni byiza ko mbere yo kwemeza ko utwite ubanza gukoresha igipimo cyabugenewe gipima gutwita .

Ibimenyetso byo gutwita bigaragara nyuma , hashize igihe kinini utwite 

Ibimenyetso byo gutwita bigaragara nyuma , hashize igihe kinini utwite

Hari ibimenyetso bigaragara mu gihe umaze igihe kinini utwite birimo 

  1. Kumva umwana akina cyane cyane bikunze kumvikana nyuma y'amezi atatu , bivuze mu gihembwe cya kabiri cyo gutwita .
  2. Kuribwa byoroheje ; ahanini bikunze kugaragara mu gihembwe cya gatatu cyo gutwita 
  3. Kumva ufite umunaniro ukabije
  4. Kubyimba ibirenge 
  5. Guhumeka nabi cyangwa se kugorwa no guhumeka neza 
  6. Kuzana ibintu by'ibizi biva mu gitsina cyane cyane mu gihe uri hafi kubyara 
  7. Gutegura icyumba cy'umwana 

Izindi nkuru wasoma 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post