Dore akamaro k'inanasi ku mubiri wa muntu n'intungamubiri tuyisangamo

Dore akamaro k'inanasi ku mubiri wa muntu n'intungamubiri tuyisangamo
Inanasi ni urubuto rwiza ruryoha kandi rukungahaye ku ntungamubiri z'ingenzi zifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu .

Inanasi ishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye ,aho yakorwamo umutobe cyangwa ikaribwa yatunganyijwe kandi uko yakoreshwa kose , uwayiriye aronka intungamubiri ziyibonekamo .

Urubuto rw'inanasi turusangamo intungamubiri nyinshi zirimo amavitamini n'imyunyungugu itandukanye kandi yose igira ingaruka nziza ku mubiri wa muntu .

Intungamubiri dusanga mu rubuto rw'inanasi

Intungamubiri dusanga mu rubuto rw'inanasi
Mu rubuto rw' inanasi dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo 

  • Vitamini C 
  • Vitamini B6
  • Vitamini B9
  • Umunyungugu wa potasiyumu
  • Vitamini A
  • Vitamini K
  • Umunyungugu wa karisiyumu
  • Umunyungugu wa Manyeziyumu
  • Ibyitwa fibre
  • Intungamubiri ya Bromelain
  • Umunyungugu wa manganeze
  • Umunyungugu wa fosifore
  • Umunyungugu wa Zinc
  • Umunyungugu wa Cuivre 

Akamaro k'urubuto rw'inanasi ku mubiri wa muntu 

Akamaro k'urubuto rw'inanasi ku mubiri wa muntu

Inanasi igira akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu , byose bigashyingira ku ntungamubiri tuyisangamo , ako kamaro k'inanasi ni aka gakurikira 

  1. Kuzamura no kongera ubudahangarwa bw'umubiri : ibi bigaterwa na Vitamini C dusanga mu nanasi ku bwinshi , iyi vitamini ikaba ifasha umubiri mu kubaka ubudahangarwa mu guhangana n'indwara zitandukanye .
  2. Gufasha mu igogora ryibyo turya : Ibi bigaterwa n'ikinyabutabire cyo mu bwoko bwa Enzyme cyitwa Bromelain dusanga mu nanasi , iki kinyabutabire nicyo gifasha mu igogora .
  3. Gukomeza amagufa : mu rubuto rw'inanasi dusangamo umunyungugu wa karisiyumu n'umunyungugu wa manganeze , iyi myunyungugu niyo ifasha mu gukomeza amagufa 
  4. Gufasha mu kugabanya ibiro : mu rubuto rw'inanasi dusangamo ibyitwa fibre bifasha mu kugabanya .
  5. Kurinda uruhu rwa muntu : Vitamini C dusanga mu nanasi ifasha mu kurinda uruhu , cyane yongerera ubushobozi uruhu mu guhangana n'izuba.
  6. Kurinda amaso : mu rubuto rw'inanasi dusangamo Vitamini A , iyi vitamini ikaba ifasha mu kurinda amaso no kuyatera imikorere myiza.
  7. Kugabanya umuvuduko w'amaraso : Umunyungugu wa potasiyumu dusanga mu nanasi ufasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso , ikanatera imikorere myiza y'umutima , uyu munyungugu ukaba unagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima
  8. Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri : mu nanasi dusangamo ibyitwa antioxidant bifasha mu guhangana n'uturemangingo twa kanseri , bityo kuzirya bikaba bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri.
  9. Gutera imikorere myiza y'ubwonko : Mu rubuto rw'inanasi dusangamo B1 , iyi vitamini ikaba itera imikorere myiza y'ubwonko ,ikanarinda uturemangingo tw'ubwonko.
  10. Kurinda indwara yo kugira amaraso make (Anemia ) : mu nanasi dusangamo ubutare bufasha mu kongera amaraso no kurinda ko wagira ikibazo cy'amaraso make 
  11. Gutuma umuntu asinzira neza : Kurya inanasi bituma umubiri uvubura umusemburo wa Melatonin , uyu musemburo ukaba utera ibitotsi no gusinzira neza .

Inanasi ku mugore utwite 

Inanasi ku mugore utwite

Akenshi bivugwa ko kurya inanasi ku mugure utwite , atari byiza kuko ishobora gutera inda kuvamo cyangwa ukaba wabyara igihe kitaragera .

Ibi bigaterwa n'intungamubiri ya Bromelain dusanga mu nanasi , ikaba yoroshya inkondo y'umura ariko nanone abahanga mu buvuzi bavuga ko nta bimenyetso bifatika byashyingirwaho byemeza ko inanasi ishobora gutera ibibazo ku mubyeyi utwite .

Muri rusange , ni byiza ko mu gihe utwite , buri mpinduka ugiye gukora ku mafunguro yawe , ubanza kubiganiraho na muganga ugukurikirana.

Kurya Inanasi ku mwana muto 

Urubuto rw'inanasi ni rumwe mu mbuto nziza ku mwana muto , inanasi ikungahaye kuri vitamini C , manganeze na fbre , ndetse nandi mavitamini atandukanye afite akamaro kanini mu mikurire y'umwana.

Hari abana bamwe na bamwe bashobora kurya inanasi , bikabatera ibibazo bya allergies ariko iki kibazo ntigikunze kubaho.

Ibibi byo kurya inanasi 

Ibibi byo kurya inanasi

Hari ingaruka mbi kurya inanasi bishobora gutera ku bana , izo ngaruka zirimo 

  • Ibibazo byo mu nda . ibi bigaterwa na Bromelain dusanga mu nanasi ishobora gutera ibi bibazo
  • Ibibazo bya Allergies  ku bantu bamwe na bamwe , kurya inanasi bishobora kubatera ibibazo bya allergies.
  • Kurya inanasi uri ku miti cyane cyane imiti ivura ibibazo byo kuvura kw'amaraso ,bishobora gutera ibibazo.
  • kwangiza agace ko ku menyo kitwa enamel
  • Vitamini C iboneka mu nanasi ku bwinshi ,iyo yabaye nyinshi ishobora gutera ibibazo byo kuruka no gucibwamo 

Izindi nkuru wasoma


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post