Urupfu ku bantu banywa itabi ,Dore ingaruka za Nicotine ku mubiri wa muntu

Kunywa itabi byangiza umubiri wa muntu , itabi dusangamo ikinyabutabire cya Nicotine gitera ibibazo byinshi ku mubiri wa muntu .

Nicotine yifitemo ubushobozi bwo kubata umuntu ,ikaba ari nayo ituma umuntu wabaswe n'itabi bimugora kurireka .

Ikigo cya CDC gishinzwe kugenzura indwara kivuga ko hari abantu bahitamo kunywa itabi rya menthol kubera gukwepa ikinyabutabire cya Nicotine kiboneka mu matabi asanzwe ariko nacyo byagaragaye ko gishobora kubata umuntu 

Ingaruka z'ikinyabutabire cya Nicotine 

Ikinyabutabire cya Nicotine dusanga mu itabi kigira ingaruka mbi ku mubiri wa muntu ,nubwo gituma umuntu yiyumva neza ariko niby'igihe gito.

Nicotine ituma umutima utera cyane bikabije ,ndetse ikanatuma umwuka mwiza wa ogisijene umutima ukenera wiyongera cyane .

Iyo ikinyabutabire cya Nicotine kikimra kwinjira mu mubiri ,gitera umubiri kuvubura umusemburo wa endorphins ( uyu musemburo ukaba utera kwiyumva neza ,kugabanya stress n'ububabare ariko ibi ni iby'akanya gato.

 Iki kinyabutabire cya  Nicotine kirakomeza mu maraso ,kikagenda kikagera mu bwonko ,iyo kigeze mu bwonko niho gitangirira kubata umuntu ,agahora yumva akeneye gutumagura agatabi.

Nanone iki kinyabutabire cya nicotine iyo kigeze mu bwonko gituma ubwonko buvubura umusemburo wa Dopamine ( uyu ni umusemburo w'ibyishimo 0 uyu musemburo niwo uvubuka mu bwonko iyo hari ikintu cyatubase kuko utuma ubwonko bwumva buryohewe , mbese buguwe neza .

Muri make kunywa itabi kenshi bituma kiriya kinyabutabire cya nicotine gihindura imikorere y'ubwonko ,aho bigira ingrauka no mu myitwarire ku buryo bishobora no kumugora kureka rya tabi.

Ingaruka za Nicotine ku mikorere y'ubwonko 

Burya ikinyabutabire cya Nicotine kigira ingaruka ku kuba ubwonko bwafata cyane 9gufata mu mutwe ) ariko biba ariby'igihe gito ,iyo ukomeje kwisukamo Nicotine .

Ikinyabutabire cya Nicotine cyongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Alzheimer akaba ariyo mpamvu abanywa itabi bibagiraho ingaruka z'igihe kirekire.

Ingaruka za Nicotine ku mubiri muri rusange 

Ingaruka za Nicotine ku mubiri muri rusange


ikinyabutabire cya Nicotine kigira ingaruka ku mikorere y'umubiri muri rusange aho gitera ibi bikurikira 
  • Isereri
  • kuribwa umutwe
  • Guhinduka kw'imitemberere y'amaraso
  • ibyago byo kwipfundika kw'amaraso biriyongera
  • Umuvuduko w'amaraso uriyongera bikabije
  • gutera cyane ku mutima
  • guhumeka nabi
  • kuba warwara ibisebe byo mu gifu
  • impiswi
  • kumagara mu kanwa 
  • iseseme
  • kuribwa mu mavi
  • ikirungurira 
Ikigo cya American Cancer Society cyongeraho ibi bimenyetso bikurikira birimo
  • Kumva uburyaryate ku ruhu
  • kunanirwa gusinzira neza
  • kuribwa mu mikaya
  • impumuro mbi mu kanwa
  • kuzana ibibyimba mu kanwa 

Muri rusange kunywa itabi ni bibi ,bikongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara nyinshi zirimo kanseri y'ibihaha ,indwara z'umutima ,hypertension nizindi , itabi rirakubata ku buryo bigorana kuba warireka mu gihe waryimenyereje cyane .

Ikinyabutabire cya Nicotine nicyo gitera ububata no kunanirwa kwigenzura imbere y'itabi ,itabi nta kamro karyo ku mubiri ,nta ntungamubiri turisangamo bityo kurireka ni amahitamo meza .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post