Sobanukirwa : umuti wa Ascoril ukoreshwa mu kuvura inkorora ,ibicurane no gufungana mu mazuru

 

Sobanukirwa : umuti wa Ascoril ukoreshwa mu kuvura inkorora ,ibicurane no gufungana mu mazuru

Umuti wa Ascoril ni umwe mu muti w'amazi ukoreshwa mu kuvura inkorora cyane cyane inkorora idafite igikororwa .mu kuvura ibicurane, kwitsamura , no gufungana mu mazuru ,uyu muti woroshya  igikororwa  ku buryo umuntu abasha kugisohora cyangwa kugicira .

Umuti wa Ascoril ushobora kuwunywa ukoresheje ibiryo cyangwa ntubikoreshe ,ariko ni byiza ko mu gihe ugiye kuwunywa uba wawandikiwe na muganga gusa.

uba ugomba gukurikiza amabwiriza wahawe na muganga arimo gufata Doze ikwiye ,kuwunywa kugeza iminsi wandikiwe irangiye.

Mu gihe uri kunywa uyu muti ukabona hari ibibazo uguteye ,ni byiza kwihutira kwa muganga ,bakagufasha .

mu gihe uri kunywa umuti wa Ascoril uba ugomba ,kunywa amazi menshi ,niba kandi utwite , cyangwa wonsa ukwiye kubanza kubibwira muganga wawe.

Ni ryari wakoresha umuti wa Ascoril?

Umuti wa Ascoril ukoreshwa mu kuvura inkorora ifite igikororwa ,cyangwa mu gihe ukorora ariko ukumva igikororwa kirimo imbere kidasohoka neza .

Uyu muti uragenda ukacyoroshya ,hanyuma kigasohoka ku buryo bworoshye ,bikaba bifungura inzira z'ubuhumekero ,umuntu akoroherwa .

Ibyiza byo gukoresha umuti wa Ascoril

Gukoresha umuti wa Ascoril ni byiza cyane ,kuko bituma igikororwa gisohoka ,bityo inkorora ikoroha ,ituma mu gituza hafunguka neza bityo niba ubabara ,ububabare bwo mu gatuza bukagabanuka.

Kunywa umuti wa Ascoril byoroshya indwara y'ibicurane ,bikoroshya kwitsamura ndetse no  mu gihe wafunganye mu mazuru biroroha .

Ingaruka mbi zo gukoresha umuti wa Ascoril 

Kimwe nindi miti yose ,gukoresha umuti wa Ascoril bishobora gutera ingaruka mbi kuwawukoresheje zirimo 
  • Kugira iseseme
  • kuruka
  • kuba wahitwa
  • kuribwa mu gifu
  • kugira isereri
  • kuba wagira ibibazo bya allergies
  • kubabara umutwe
  • kuzana uduheri ku ruhu 
  • gutera cyane ku mutima 
  • kuribwa mu mikaya
  • nibindi ...
Ibi ni ibimenyetso byitezwe kandi bizwi ko uyu muti ushobora gutera ,  mu gihe bino bimenyetso bikabije ni byiza kwihutira kwa muganga .

Ni gute wakoresha umuti wa Ascoril ?

Sobanukirwa : umuti wa Ascoril ukoreshwa mu kuvura inkorora ,ibicurane no gufungana mu mazuru


Mu gukoresha umuti wa Ascoril ni byiza ko ukurikiza amabwiriza ya muganga ,ugafata ingano y'umuti ikwiye kandi mu minsi yose wandikiwe ukayirangiza .

Mbere yo kunywa uyu muti , zunguza agacupa urimo ubanze wivange neza ,hanyuma ukoreshe agafuniko kawo mu gupima amamilitiro wandikiwe .

Wabigenza ute mu gihe wibagiwe kunywa uyu muti ? 

Mu gihe wibutse ko utafashe uyu muti ,ni byiza kuwufata ako kanya ukibyibuka ,ariko mu gihe amasaha yo kunywa Doze ikurikiyeho yari ageze , tegereza ufate kuri ya saha yawo ,kandi ntufate Doze yikubye kabiri ,fata doze isanzwe.

Ibyo ugoba kwitondera mu gihe uri kunywa uyu muti 

Niba ufite ubu burwayi bukurikira ukwiye kwitonda ubwo burwayi ni 
  • uburwayi bw'impyiko 
  • uburwayi bw'umwijima 
Mu gihe ,  utwite cyangwa wonsa ni byiza ko ubanza kubiganiriza muganga wawe , mbere yo gukoresha uyu muti ,  

mu gihe wakoresheje uyu muti ,ntabwo byemewe nko gutwara imodoka cyangwa izindi mashini kuko ushobora gukora impanuka .

Izindi nkuru wasoma



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post