Kunywa itabi rya kizungu byangiza umutima n'ibihaha ku kigero nkicyo kunywa itabi risanzwe

Kunywa itabi rya kizungu byangiza umutima n'ibihaha ku kigero nkicyo kunywa itabi risanzwe

Kunywa itabi rya kizungu rizwi nka Electronic Cigarette  harimo amatabi azwi nka Shisha nandi matabi menshi , Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya California muri San Francisco bwagaragaje ko kunywa bene ubu bwoko bw'itabi byangiza umutima n'ibihaha ku kigero nkicy itabi risanzwe ribyangizaho aha twavuga nk;itabi ry'isigara cyangwa irinywerewe mu nkono y'itabi.

Izindi nkuru bijyanye 


Itabi rya kizungu ,abantu benshi bibeshya ko ritangiza ,ariko ubu bushakashatsi bugaragaza ko naryo ryangiza , ubushakashatsi bundi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of Heart Rhythm buvuga ko kunywa itabi rya kizungu bitera gutera nabi ku mutima .

Umuhanga mu buvuzi bw'umutima , Dr Huiliang Qiu avuga ko itabi n'ibyobyabwenge bya Marijuana  bitera imikorere mibi y'umutima ,aho bitera impinduka mbi mu bimenyetso by'amashanyarazi bituma umutima utera .

Kunywa itabi rya kizungu byangiza umutima n'ibihaha ku kigero nkicyo kunywa itabi risanzwe

Muri rusange ,Umutima wa muntu urikuresha ,ufite ibimenyetso by'amashanyarazi bituma utera ubwawo , kunywa itabi rero bituma ibi bimenyetso by'amashanyarazi bidakora uko bikwiye ,ibyo bigatera imikorere mibi y'umutima .

Ikigo cya CDC (Center for Disease Control )  gishinzwe indwara kivuga ko itabi ryo mu bwoko bwa Marijuana rinafatwa nk'ikiyobyabwenge ,rituma umutima utera cyane , rigatuma kandi umuvuduko w'amaraso wiyongera bikabije .ibi bikongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Stroke .

Kunywa itabi rya kizungu byangiza umutima n'ibihaha ku kigero nkicyo kunywa itabi risanzwe


Dusoza 

Ntuzigere wibeshya ko amatabi ya kizungu ,nta byago ashobora gutera kubarinywa ,aya amatabi nayo yangiza ubuzima ,akongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri , kandi agatera imikorere mibi y'umutima bityo izindi ndwara zikaboneraho .

Itabi ntiryangiza gusa urinywa  ahubwo ryangiza n'abagereye urinywa , ni byiza kureka itabi no gukora igishoboka cyose ukaryirinda .

Izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post