Ese koko inyama zitukura ni mbi ku buzima bwa muntu nkuko bivugwa na benshi ?

 

Ese koko inyama zitukura ni mbi ku buzima bwa muntu nkuko bivugwa na benshi ?

Hari amakuru menshi agaragaza ko inyama zitukura ari mbi ku mubiri wa muntu aho bivugwa kuzirya byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye nk'indwara z'umutima ,hypertension ,indwara za stroke ,diyabete nizindi ,,, ariko se aya makuru yaba ariyo ?

Twifashishije amakuru atandukanye yagiye atangwa n'abahanga mu mirire no mu buvuzi bw'indwara zo mu mubiri ,turakubwira byinshi ku nyama zitukura 

Izindi nkuru wasoma 


Ubushakashatsi bigaragaza ko inyama zitukura zikungahaye kuri Vitamini B 12 ku bwinshi ndetse hakaba nizindi ntungamubiri ,utapfa gusanga mu bindi biribwa .

Ni gute inyama zitukura zigira ingaruka ku mubiri nziza cyangwa imbi ?

Muri rusange ,nkuko twabivuze inyama zitukura zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi harimo nk vitamini B12 ndetse n'intungamubiri za poroteyine ku bwinshi ,kubw'izo mpamvu kuzirya biha umubiri intungamubiri nyinshi kandi nkenerwa .

Ariko ku rundi ruhande inyama zitukura zishobora guteza ibyago byo kuzibiranya imitsi itwara amaraso bityo indwara z'umutima ,indwara za hypertension nizindi ...zikakwibasira .

Intungamubiri dusanga mu nyama zitukura 

Intungamubiri dusanga mu nyama zitukura


mu nyama zitukura dusangamo intungamubiri nyinshi zirimo 

  • Ibitera imbaraga 
  • ibinure byiza n'ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli
  • Vitamini B12
  • Umunyungugu wa Zinc
  • Ubutare bwa Fer
  • Intungamubiri za poroteyine 
  • Umunyungugu wa Potasiyumu
  • Umunyungugu wa fosifore 
  • nizindi nyinshi

Inyama zitukura n'indwara z'umutima 

ikigo cya American Association of Heart Disease kivuga ko inyama zitukura zibamo ibunure bibi byiinshi kurusha ubundi bwoko bw'inyama ,ibi binure bikaba byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima.

Muri rusange ,kurya inyama zitukura bikongerera ibyago byo kuba wafatwa n'indwara z'umutima ariko bihuzwa n'izindi mpamvu nyinshi nko kudakora siporo ,kunywa inzoga nyinshi nibindi ...

Inyama zitukura n'indwara ya kanseri 

Ubushakashasti bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko inyama zitukura ari kimwe mu bintu bitera kanseri .

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS naryo rivuga ko inyama zitukura zishobora gutera kanseri aho zashizwe mu cyiciro cy'ibyitwa carcinogens.

Ubushakashatsi bugaragaza ko inyama zitukura zongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu kibuno ndetse na kanseri ya prostate kurusha izindi kanseri.

Hari ubundi bushakashatsi bwakorewe ku bagore 42.000 bwagaragaje ko kurya inyama zitukura byabongereye ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'amabere kurusha abagore baryaga inyama z'umweru.

Inyama zitukura na Diyabete 

Ese koko inyama zitukura ni mbi ku buzima bwa muntu nkuko bivugwa na benshi ?


Ubushakashatsi bigaragaza ko kurya inyama zitukura byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Diyabete  , 

hari ubushakashatsi bwagaragaje ko gusimbuza inyama ku mafunguro yawe ,ukazisimbuza igi bikugabanyiriza ibyago byo kwibasirwa na diyabete yo mu rwego rwa kabiri .

Dusoza 

Ikigo cya American Institute for Cancer Research kivuga ko mu buryo busanzwe nta muntu ukwiye kurenza kurya inyama zitukura inshuro 3 mu cyumweru ,ni byiza kurya izi nyama ariko ku kigero kidakabije cyane .

Cyane cyane nk'inyama zatunganyirijwe mu nganda n'inyama zokeje nk;ama Brochette nizo ziza imbere kurusha izindi mu kongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zitandukanye .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post