Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza

 

Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza

Hari amoko atandukanye y'ibiribwa agira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu harimo nko kongera ibinure bibi mu mubiri ,ibyo kandi bikaba  byanakongerera ibyago byo kwiabsirwa n'indwara z;umutima na stroke , nanone hari ibindi biribwa biba byuzuyemo ibinyabutabire bibi ku nburyo bishobora kukwangiriza ubuzima.

Burya buri kiribwa na buri kinyobwa  cyose dufata kigira ingaruka nziza ku buzima bwa mu ntu cyangwa ingaruka mbi ,ni muri urwo rwego twaguteguriye ibiribwa n'ibinyobwa 10 ugomba kwirinda no kugendera kure niba wifuza kugira ubuzima bwiza.

Dore ibiribwa n'ibinyobwa ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza 

1.Ibinyobwa byo mu bwoko bwa Soda 

Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza

Burya mu binyobwa bya Soda ,haba harongerewemo amasukari yakorewe mu nganda ndetse hari nayongerwamo ibindi binyabutabire bituma arushaho kuryoha ,guhumura neza no kubikika igihe kirekire atarangirika ,

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ibi binyobwa by'amaSoda byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya kanseri ndetse n'indwara ya Diyabete yo mu rwego rwa Kabiri ,nanone ibinyobwa bya soda biza ku mwanya wa mbere mu gutera umubyibuho ukabije kandi nawo uza uherekejwe no kongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima ,diyabete na stroke.

2.Isukari 

Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza

Isukari zakorewe mu nganda cyane cyanze izi twirirwa twongera mu cyayi ,mu gikoma ,burya si nziza ,kuko nayo ishyirwa mu rwego rw'amasoda ,ibi bigaterwa nuko nayo yongera ibyago byo kwiabsirwa n'indwara za diyabete ,indwara z'umutima nizindi.

Nanone isukari iza ku mwanya wa mbere w'ibintu bitera umubyibuho ukabije ,bityo kuyirya no kuyinywa bigushyira mu byago byinshi byo kwibasirwa n'indwara zishamikiye kuri uwo mubyibuho zirimo indwara z'umutima ,diyabete na stroke.

3.Ibinyobwa bizwi nka energy drinks 

Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza


bene ibi binyobwa bizwiho gutera imbaraga no kongera akanyabugabo ariko burya uko bikorwa nibyo biteje ikibazo ,ibi binyobwa bikorwa mu masukari menshi cyane ,ibi bikaba nabyo byongera ibyago nk'ibiterwa n'isukari ubwayo .

umuhanga mu mirire Dr Kearney ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cya prevention.com yavuze ko bino binyobwa byongerwamo ibindi binyabutabire bagamije kubyongerera impumuro nziza no kuba babibika igihe kirekire ,bityo ibyo binyabutabire bikaba byatera ibibazo mu mubiri birimo nka inflammation .

naone avuga ko ibigo bikora ibi binyobwa hanini bitajya bitangaza ibinyabutabire bakoresha mu rwego rwo guhisha ingaruka ibi binyobwa bishobora kugira ku bantu.

4.Inyama zokeje nka brochette 

Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza


Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu barya byibuze gatatu mu cyumweru inyama zokeje ,baba bafite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa n'indwara za diyabete yo mu rwego twa kabiri ,indwara zumutima ,hypertension ndetse n'umubyibuho ukabije.

Ibi bigaterwa nuko izi nyma ziba zokejewe hakoreshejwe umurimo mwinshi ,ibi rero bikaba bibyara ikinyabutabire cya heterocyclic amine na polyclic aromatic hydrocarbons ,ibi binybautabire byombi biba biri muri za nyama zokejwe ,kuzirya bisa no kunywa itabi. naone izi nyma zikongerera ibyago byinshi byo kwibasirwa na kanseri zitandukanye.

5.Inyama zanyujijwe mu nganda nk'amaSosiso ,ham ,canned meat (inyama zo mu bikombe )nzizndi..

Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza


Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS ) rishyira ku mwanya wa mbere mu matsinda y'ibintu bitera kanseri ,inyama zanyujijwe mu nganda ,ibi bigaterwa nuko bene ubu bwoko bw'inyama bwongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri ku kigero kiri hejuru.

Izi nyama zinyuzwa mu nganda bagamije kuzongerera uburyohe ,kugira ngo zibikike igihe kirekire no kuzongerera agaciro .

6.kafeyine 

Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza


kafeyine itegurwa ikuwe mu bishyimbo bizwi nka coffee beans , mu guhinga ibi bishyimbo hakoreshwa imiti n'amafumbire bishobora kwangiza ibinyabuzima ,kandi usanga kafeyine isigaye ikoreshwa mu binyobwa byinshi ku buryo ushobora no kubata abantu ku buryo bworoshye.

ibimenyetso bizakubwira k kafeyine yamaze kuba ikibazo mu mubiri wawe ,ni ukuribwa umutwe .kubura ibitotsi ,guhorana umunaniro .umuvuduko w'amaraso ukabije no kuba warwara indwara y'agahinda.

7.Ibinure n'amavuta menshi .

Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza


burya ibinure n'amavuta menshi  si byiza ku mubiri wa muntu ,kubirya byongera ibyago byinshi byo kwibasirwa n'umubyibuho ukabije , uwo mubyibuho nawo ukakongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima ,hypertension na diyabete .

8.Umunyu mwinshi 

Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza


Burya umunyu ni ikintu cy'ibanze mu mikorere myiza y'umubiri aiko iyo wariye mwinshi ushobora kugutera ibibazo byo kurwara indwara ya hypertension ,kwangirika kw'impyiko nibindi..

ukwiye kurya umunyu arikom ku kigero gito gishoboka ,ibyo bizatuma ubona ingano yawo ihagije mu mubiri ariko binakurinde ingaruka ushobora kugutera.

9.Inzoga 

Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza


inzoga burya iza ku mwanya wa mbere w'ibintu bitera umwuma .kumagara ,kwangirika ku mwijima nibindi....

ni byiza kunywa inzoga ku kigero gito gishoboka cyangwa ukayireka burundu ,ibi bizakurinda indwara z'umutima ,diyabete ,kwangirika ku mwijima nibindi...

10.Junk food cyangwa ibiribwa bizwi nka fast food 

Amoko y'Ibiribwa n'ibinyobwa 10 ukwiye kwirinda niba wifuza kugira ubuzima bwiza


Bene ibi biribwa nibya bindi bitegurwa bigahita biribwa ako kanya ,aha twavuga nka pizza ,umureti ,burger ,ifiriti ,nibindi...

ibi biribwa biba byuzuyemo amasukari menshi ndetse ibyinshi usanga birimo n'amavuta menshi ,ibi bikaba byagutera ibibazo by'umubyibuho ukabije ,nawo kandi ukaba uza uherekejwe n'ibibazo birimo indwara z'umtima ,diyabete na stroke .

Dusoza 

kurya no kunywa ibi binyobwa ku kigero gito cyangwa gake gashoboka .ahanini bigaragazwa n'abahanga ko nta kibazo kinini byagutera ,ikibazo ni ukubirya no kubinywa hafi ya buri munsi , ni byiza kugenzura no kugenzurira hafi buri kinyobwa dufata nicyo tunywa .ibi bizadufasha guhanagana n'indwara zikomoka kubyo turya nibyo tunywa .



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post