Akamaro ko kurya inyama y'inkoko n'umwihariko wayo kurusha izindi nyama


Akamaro ko kurya inyama y'inkoko n'umwihariko wayo kurusha izindi nyama

Inyama y'inkoko ni imwe mu nyama nziza cyane ku mubiri wa muntu ,ugeranyije n'ubundi bwoko bw'inyama cyane cyane inyama zitukura ,inyama y'inko ishyirwa mu cyiciro cy'inyama z'umweru zikaba ari nziza ku buzima kubera ko zitifitemo ibinure bibi.

inyama y'inkoko kandi ikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa mu mubiri kandi utapfa gusanga mu bindi biribwa ,gusa muri iyi minsi zisigaye zituburwa cyane ,ku buryo zino nyama zagiye zitakaza umwimerere n'umwihariko wazo.

Mu nyama z'inkoko dusangamo ,ibitera imbaraga bizwi nka calorie kandi habonekamo ibybaka umubiri bya poroteyine ,bityo kuzirya ni byiza cyane .

Dore akamaro gatandukanye k'inyama y'inkoko ku mubiri wa muntu 

inyama y'inkoko ifite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo 
Dore akamaro gatandukanye k'inyama y'inkoko ku mubiri wa muntu

1.Gutuma umuntu agubwa neza ndetse akumva afie ibyishimo 

mu nyama y'inkoko dusangamo amono acide ya tryptophan ,iyi ikaba igira uruhare runini mu gutuma umubiri uvubura umusemburo utera ibyishimo wa serotonine ,bityo kurya inyama y'inkoko bituma wumva wishimye .

Amiino acide ni kamwe mu duce kagize intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine ,ninatwo dukoreshwa n'umubiri mu kubaka no gusana ahangiritse ndetse mu kurema uturemangingo dushya.

2.Inyama z'inkoko zikungahanye ku ntungamubiri nyinshi cyane 

mu nyama z'inkoko dusangamo vitamini B12 ,tugasangamo nindi ntungamubiri yitwa choline ,iyi choline ikaba ifasha mu kurema ubwonko bw'umwana uri mu nda arinabyo bisobanur uburyo inyama y'inkoko ari nziza ku mugore utwite.

kandi nanone iyi ntungamubiri ya choline inaboneka mu magi ariko ntikunze kuboneka mu biribwa byibshi buretse inyama y'inkoko n'amagi gusa.

3.gukomeza no kubaka imikaya 

mu nyma z'inkoko dusangamo intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine ,ari nazo zifasha umubiri kubaka no gukomeza imikaya .

umuntu urya inkoko agira imikaya myiza kandi ifite imbaraga ,ibyo byose akabikesha ziriya poroteyine ziboneka mu nyama z'inkoko.

4.Gukomeza amagufa

poroteyine ndetse n'imyunyungugu dusanga mu nyama y'inkoko bigira uruhare runini mu gukomeza amagufa ,bityo umuntu agatandukana n'ibibazo byo kuba amagufa ye yavunika ku buryo bworoshye.

5.Kurinda umutima wawe no kunoza imikorere yawo 

inyama y'inkoko ishyirwa mu cyiciro cy'inyama z'umweru ,bityo ntiziba zikungahaye kun binure bibi bishobora kuzibiranya umutima bityo izi nyama nizo zonyine zidatera ibibazo ku mutima.

mu nyama z'inkoko dusangamo ibinure byiza byo mu bwoko bwa koresiteroli bityo nibyo bituma ari nziza cyane ku mikorere y'umutima.

6.Kugabanya ibiro by'umurengera

kubera ko inyama y'inkoko iba idafitemo ibinure byinshi muriyo ahubwo ikaba ikungahaye cyane kuri poroteyine ,ibyo bituma ari inyama z'amahitamo meza kubifuza kugabanya ibiro by;umurengera 

burya kugira ngo umuntu yiyongere cyane mu biro nuko aba arya ibiribwa birimo ibinure n'amavuta menshi bityo akaba aribyo bituma bya biro bye bitumbagira.

7.zifasha mu kongera umusemburo wa testosterone  ku bagabo no kongera umubare w'intangangabo 

ku bagabo ,inyama y;inkoko ni nziza cyane kuko ifasha umubiri wabo kuvubura ku bwinshi umusemburo wa kigabo wa testosterone ,ibi kandi bikanatuma intangangabo ziba nyinshi mu mubare.

kurya inyama y'inkoko ku bagabo bishobora gutuma umugabo yitwara neza mu mubiri ariko ubushakashatsi bwimbitse buracyakorwa kuri iyi ngingo.

8.kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri no kuvura indwara y'ibicurane 

burya inyama y'inkoko ishobora gukoreshwa mu kuvura indwara y'ibicurane aho ituma abasirikari b'umubiri bagira imbaraga bityo bagahangana n'uduko two mu bwoko bw'amavirusi dutera ibicurane.

kuva kera agasosi k'inkoko  kazwiho kwirukana no kuvura uturwara twa hato na hato nk'indwara zifata mu buhumekero nk'ibicurane ndetse kakanatuma umuntu atarwaragurika bya hato na hato.
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post