Amoko 8 y'ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro

Amoko 8 y'ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro

Ku bantu bagira ibibazo byo kubura ubushake mu gihe cyo gutera akabariro ,hari ibiribwa bongera ubushake bwo gutera akabariro bakwiye kwibandaho mu mirire yabo ya buri munsi ,bikaba byabafasha gutandukana nibi bibazo burundu.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo bwagaragaje ko umugabo umwe ku bagabo batatu ,aba afite iki kibazo cyo kubura ubushake buhagije butuma igikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza .

Ibiribwa bishobora kugira uruhare rukomeye mu kuvura iki kibazo ,kubera ko byongera ibinyabutabire mu mubiri bikenewe ngo igitsina gifate umurego ,aha twavuga nk’ikinyabutabire cya aside nitirite. nitirike ogiside ,ikinyabutabire cya arijinine ndetse bikanatuma amaraso atembera neza mu myanya myibarukiro.

Dore ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro

Hari ibiribwa bitandukanye byongera ubushake bwo gutera akabariro birimo

1.Watermelon (wotameloni )

Mu rubuto rwa watermelon dusangamo ikinyabutabire cya Citrulline (soma sitiruline ) ,iki kinyabutabire kikaba kinatuma umubiri uvubura aside nitirike ,byombi bikaba bigira uruhare runini mu gutuma umuntu agira ubushake bwo gutera akabariro.

Imbuto nka kokombure nazo zikungahaye ku binyabutabire nabyo bituma umuntu ashyukwa ndetse n’ubushake bukiyongera cyane .

Inkuru bijyanye Waruziko watermelon yongera akanyabugabo Sobanukirwa nakamaro ka watermelon

2.Epinari n’izindi mbogarwatsi

Burya imboga za epinari zikungahaye ku kinyabutabire cya aside nitirike ,kandimkikaba gituma ubushake bwo gutera akabariro bwiyongera ndetse kikanatuma imitsi itwara amaraso yaguka ikaba minini.

Guteka epinari ,ukazikoramo agasosi karimo igitunguru ,umunyu wa sodiyumu (uyu wo mu gikoni ) ugashyiramo n’gasenda ,uba ukoze umuti wa viyagara karemano .

Muri rusange imboga rwatsi zituma umubiri ubona intungamubiri n’imyunyungu y’ibanze ituma ukanguka bityo ukaba ushobora gutandukana n’ikibazo cyo kubura ubushake.

Inkuru bijyanye Intungamubiri dusanga mu imbogarwatsi n’akamaro kazo

3,Ikawa

Burya kunywa agakawa bishobora gutuma ubushake bwo gutera akabariro bwiyongera ,ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo bwagaragaje ko kunywa agakawa kangana na miligarama 170 na 375 ku munsi bishobora kubavura kino kibazo cyo kubura ubushake.

Muri rusange agakawa ni keza ku bagabo kuko gashobora gutuma baba intwari mu mubiri kandi kagakemura burundu ibibazo byo kubura ubushake .

Inkuru bijyanye Imwe mu myumvire mibi kandi itariyo abantu bafite kuri Kafeyine

4.Shokora y’irabura

muri Shokora dusangamo ikinyabutabire cya flavanol gituma amaraso atembera mu mubiri akwirakwira hirya no hino ,ibi bigatuma kandi amaraso agera mu gitsina yiyongera ari nabyo byongera ubushake.

Kurya shokora bishobora gutuma umuntu abyibuha cyane bikaba byamutera ibindi bibazo ,uku kubybuha kukaba guterwa n’amasukari dusanga muri shokora.

Inkuru bijyanye Akamaro 8 ka shokora ku mubiri wa muntu

5.Amafi yo mu bwoko bwa Salmon

Ubu bwoko bwaya mafi dusangamo Vitamini D nyinshi ,ku buryo bituma agira uruhare runini mu gutembera neza kw’amaraso ,ibi bigaterwa niyi vitamini D.

Amafi yo mu bwoko bwa Salmon anakungahaye ku zindi ntungamubiri nyinshi zitandukanye bituma agira uruhare runini mu gutera imikorere myiza y’umubiri.

6.Ubunyobwa

Burya ubunyobwa ni ikiribwa gikomeye mu kuvura ibibazo bitandukanye bijyanye no gutera akabariro ,cayne cyane kubura ubushake buhagije .

Kurya ubunyobwa kandi byongera umubare w’intangangabo kandi bikanatuma ubwiza bwabo burushaho kuba bwzia bityo byanafasha abantu bafite ibibazo byo kutabyara bitewe n’amasohoro afite ibibazo.

Inkuru bijyanye Burya ubunyobwa buhishe ibanga ,Dore akamaro 8 k’Ubunyobwa

8.Indimu n’amaronji

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko kurya indimu cyangwa amaronji bishobora kukvura kino kibazo cyo kutagira ubushake buhagije.

Bikaba bikekwako byose bishyingira ku ntungamubiri n’imyunyungugu biboneka muri ubu bwoko bw’imbuto ,

muri rusange ,ibibazo byose bijyana no gutera akabariro ,ibyinshi muribyo bishobora kuvugwa no kurya imirire iboneye ,bigatera umubiri kwisana no kwiyubaka ,ibi kandi bikaba bituma umubiri ukora neza ,bityo ubwawo ukaba ushobora kwivura iki kibazo .

Inkuru bijyanye Akamaro k’indimu



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. ABAFITE ICYO KIBAZO MWESE MUZAKORESHE TERIMBEREMUGABO NI UMUTI UKORWA MU BIMERA: 0792997820

    ReplyDelete
Previous Post Next Post