Sobanukirwa:Agakoko ka Helicobacter Pylori gatera kanseri yo mu gifu

Sobanukirwa:Agakoko ka Helicobacter Pylori gatera kanseri yo mu gifu

Helicobacter Pylori ni agakoko ko bwoko bwa bagiteri kazwiho gutera uburwayi bw’igifu ,Aho kangiza inyama zo mu gifu bityo aside ivuburwa nacyo igatangira ku cyangiza ,ikagitera ibisebe bityo na kanseri y’igifu ikaba yaboneraho.


Agakoko ka Helicobacter pylori gashobora gutera kanseri yo mu gifu

Abantu bagera kuri bibiri bya gatatu mu batuye isi ,Bose baba bafite Kano gakoko ka Helicobacter Pylori ,ariko kubw’amahirwe ntikabatera uburwayi .

Muri rusange igifu kivubura aside yifashishwa mu gucagagura ibiryo ,Kano gakoko ka Helicobacter Pylori ko karagenda kakiturira mu gifu kagatangira kwangiza imikaya y’imbere mu gifu ,bityo ya aside y’igifu yavubugwa mu gihe cyo gusya ibiryo igasanga harangiritse cyane ,nayo igatwika igifu muri rusange ari nabyo bituma umuntu aribwa mu gifu.

Dore ibimenyetso byakwereka ko ufite agakoko ka Helicobacter Pylori mu gifu.

Kuribwa mu gifu ni ikimenyetso cyuko igifu cyamsze kwangirika

Hari ibimenyetso byakwereka ko ufite igifu cyangijwe na Kano gakoko ka Helicobacter Pylori mu gifu ,muri ibyo bimenyetso harimo.

1.Kumva mu nda habyimbye huzuyemo umwuka.

2.Guhora wumva uhaze nta gusonza.

3.Guhorana iseseme.

4.kuruka rimwe na rimwe.

5.Gutakaza ibiro nta mpamvu.

iyo igifu cyamaze kwangirika cyane hiyongeraho ibi bimenyetso.

1.Kwituma amaraso.

2.Guhorana isereri.

3.Uruhu rukererukana.

4.Kuruka amaraso.

5.Kuribwa mu gifu.

Uburyo basuzuma ko ufite agakoko ka Helicobacter Pylori.


imiterere y’igify

mu gusuzuma Kano gakoko ,bagendera ku bimenyetso,umurwayi avuga ,hanyuma bigendeweho bagafata umwanzuro wo kugukorera ibizamini by’amaraso n’umusarani.

kugeza ubu mu Rwanda ,ikizamini cy’amaraso n’umusarani nicyo gikorwa henshi mu gihe bareba ko udafite Kano gakoko.

mu rwegi rwo gusuzuma ngo barebe ikigero Kano gakoko kangijeho igifu ,ushobora no gusabirwa ikizamini cya endoscopy yo mu gifu.

hari ibindi bizamini bishobora gukorwa ngo hamenyekane ko ufite agakoko ka Helicobacter Pylori mu gifu birimo nka Urea breath test.

uko bavura agakoko ka Helicobacter Pylori

iyo bavura agakoko ka Helicobacter Pylori bakoresha imiti myinshi yahurijwe hamwe ,irimo. Imiti yo mu bwoko bwa antibiotic ,imiti igabanya ubukana bwa aside ndetse n’imiti yo gusana ahangijwe na aside ndetse naka gakoko.

mu miti ya antibiotics itangwa harimo ,umuti wa amoxicillin uzwi nka ramusine kuri benshi,umuti wa metronidazole nawo uzwi Ku izina rya flagyl,umuti wa tinidazole ,clarithromycin nindi myinshi.

nano umurwayi ahabwa umuti wa Omeprazo mu Kugabanya aside mu gifu no gukuraho ingaruka ziyangirika ry’igifu .

umuti wa Bismuth wifashishwa mu kwica Kano gakoko ka Helicobacter Pylori.

nanone umurwayi ashobora guhabwa umuti wa cimetidine.

Uburyo wakwirinda agakoko ka Helicobacter Pylori

muri rusange birashoboka kwirinda agakoko ka Helicobacter Pylori ukora ibi bikurikira.

1.Gukaraba intoki mu gihe cyose uvuye kubw’iherero.

2.Gukaraba intoki n’amazi n’isabu mbere yo kurya.

3.Kugirira isuku Ibyo turya nibyo tunywa .

4.Kwirinda kurya ibyo kurya uguze hirya no hino ku muhanda.

5.Kwirinda kurya ibiryo bidatse neza ngo bishye neza.

Izindi nkuru

byinshi ku umuti wa flagyl uzwi no ku izina rya Metronidazole

Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post