indwara y'imitezi : ibimenyetso byayo ,imiti iyivura nuko wayirinda

 

 

indwara y'imitezi : ibimenyetso byayo ,imiti iyivura nuko wayirinda
imitezi ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe yakozwe hagati y’umunti urwaye n’utarwaye. Imitezi ikaba ari indwara mbi cyane iyo itavuwe yanatera ubugumba.

muri rusanhe umuntu wese ukirana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye yababiyo mu kanwa ,mu gitsina cg mu kibuno aba afite ibyago byo kwandura imitezi noneho ku mubyeyi utwite we ashobora no kwanduza umwana mu gihe amubyara.

Udukoko dutera indwara y’imitezi

imitezi iterwa n’agakoko ka Neisseria Gonorrhea ,aka gakoko kandurira mu mibonano mpuzabitsina gusa.

Amoko y’imitezi

imitezi igabanywamo amoko hashyingiwe kuho ishobora kwandura bitewe naho imibonano mpuzabitsina yakorewe.

1.imitezi yo mu gitsina

haba ku mugabo cg ku mugore ni mu gihe uburwayi bugaragara gusa mu gitsina Kandi nta kindi gice yakoreyemo imibonano.

2.Imitezi yo mu kibuno

iyi nabwo ni mu gihe mu kibuno ariho hagaragara ibimenyetso gusa cyane cyane nko ku bagabo bahuza ibitsina n’abandi bagabo.

3.Imitezi yo mu kanwa

ni mu gihe mu kanwa ariho honyine ,hari ibimenyetso by’imitezi

NB hari n’abongeraho imitezi umwana avukana ku kwanya wa Kane ,iyo mitezi akaba yayandujwr na nyina amubyara , ibimenyetso umwana agaragaza bikaba kurwara Amaso akavamo amashyira.

Ibintu bikongerera ibyago byo gufatwa n’imitezi

hari ibintu bimwe na bimwe bikongerera ibyago byo gufatwa n’imitezi birimo .

  • Kuba ufite abantu batandukanye muryamana
  • Kuba uri indaya yicuruza
  • Kuba warigeze kurwara izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
  • Gutizanya ibikoresho bikoreshwa mu kwikinisha
  • Kuba ufite imyaka iri munsi ya 25

imitezi ku bagore batwite

ku mugore utwite ,imitezi ni indwara mbi cyane kuko ashobora kuyanduza umwana atwite mu gihe amubyara

ibimenyetso bigaragara ku mwana wavukanye imitezi

umwana wavutse akanduzwa na nyina imitezi arwara amaso Aho haba havamo amashyira.

umuti uvura iki kibazo ku mwana ni umuti wa Erythromycin y’amavuta bamuha bakazajya wawukandiramo.

Ibimenyetso by’imitezi

umuntu urwaye imitezi hari ibimenyetso agaragaza birimo.

Ibimenyetso by’imitezi ku bagabo

  • Kunyara akababara
  • Kuzana ibintu by’ibizi mu gitsina bijya gusa umuhondo cg icyatsi
  • Kubyimba amabya

Ibimenyetso by’imitezi ku bagore

  • kunyara akababara
  • Kuzana ibintu by’uruziruzi mu gitsina
  • Kubabara mu kiziba cy’inda
  • Kuva hagati mu kwezi igihe cy’imihango kitaragera

Ibimenyetso by’ihariye mu gihe imitezi yafashe mu kibuno

  • Kuzana ibintu biva mu kibuno bidasanzwe
  • Kuribwa mu mwatate w’ikibuno
  • Ushobora kuba amaraso mu kibuno
  • kubabara mu gihe wituma

Uko basuzuma indwara y’imitezi

muganga ashyingiye ku bimenyetso yabwiwe n’uburwayi ,niwe uhitamo kumusabira ibizamini birimo. : Inkari ndetse n’ikindi kizamini gufatwa mu gutsina kizwi nka frottis cg swab ,ibyo nibyo bigaragaza ko ufite udukoko dutera imitezi.

Uko imitezi yandura

Indwara y’imitezi yandurira muri ubu buryo bukurikira :

  • Mu mibonano mpuzabitsina idakingiye hagati y’umuntu uyirwaye n’umuzima ,Yaba ikorewe Mu Gitsina mu kanwa cg mu kibuno
  • Umubyeyi ashobora kwanduza umwana mu gihe amubyara

uburyo bavura imitezi(imiti ivura mitezi)

mu kuvura imitezi , abaganga bakoresha imiti yo mu bwoko bwa antibiotic ,Aho ikoreshwa cyane ari uguterwa urushinge rumwe rw’umuti wa Ceftriaxone ,ubundi ugakomereza ku binini bya Azithromycin.

uko wakwirinda imitezi

birashoboka kwirinda indwara y’imitezi ukora ibi bikurikira.

  • Kugira umuntu umwe muryamana gusa
  • Gukoresha agakingirizo mu gihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina
  • Kwivuza kare ,ukanavuza uwo muryamana mu gihe mufite ibimenyetso

Izindi Nkuru.

Impamvu zitera kubabara mu kiziba cy’inda nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsian

Hatangajwe impamvu ituma ingeso yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije ihinduka ishyano kuyifite

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

3 Comments

Previous Post Next Post