Ese ururenda ruva mu gitsina rushobora ku kwereka ko wasamye?

Ese ururenda ruva mu gitsina rushobora ku kwereka ko wasamye?

Yego ,iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu bihe by’uburumbuke ,ururenda ruva mu gitsina rurahinduka ,rukaba rwinshi ,rukoroha Kandi rugasa nurunyerera ,iyo rero igihe cy’uburumbuke kirangiye rwa rurenda rurumira Kandi rugakomera

Iyo rero umugore/umukobwa yahise asama ari muri cya gihe cy’uburumbuke ururenda rugumaho niyo rwagabanuka ariko rukaba rukigaragara. Iyo rero usa naho wegereje iminsi y’imihango y’ukwezi Kandi warasamye rwa rurenda rurahinduka rukagira ibara rya Pink cg Brown ,ibi bikaba byakwereka ko wasamye.

Ariko imibiri y’abakobwa cyangwa abagore iratandukanye ,hari abadashobora kubona ibimenyetso nk’ibi .

Ni gute wasuzuma ibara n’imterere y’ururenda rwawe ?

Hari uburyo butandukanye wasuzuma imiterere n’ibara ry’ururenda ruva mu gitsina aribwo.

  • Gukoresha urutoki ukarujomba mu gitsina ubundi ukareba imiterere n’ibara ry’ururenda rwaje kuri rwa rutoki.
  • Kwitegereza ikariso wambaye ,abagore/abakobwa mu makariso yabo hashobora ugaragara ururenda bityo narwo warwitegereza.
  • Gkoresha papier de toilette cg toilet paper ubundi ukihabagura mu gitsina ,hanyuma ukitegereza ururenda rwajeho.

Muri rusange ururenda rushobora kuagaragaraza ibintu byinshi ku mubiri w’umugore ndetse birimo n’uburwayi.

Izindi nkuru wasoma

Ibimenyetso byakwereka ko uri mu gihe cy’uburumbuke (Ovulation)

Uburyo butandukanye bukoreshwa mu kuboneza urubyaro

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. Muzatubwire igitera infection urinary kuba kobwa

    ReplyDelete
Previous Post Next Post