Elon Musk yemeje ko ubu ushobora kugura ibicuruzwa bya Tesla hakoreshejwe ifaranga koranabuhanga rya Dodgecoin

Tariki ya 14 ukwezi Mutarama 2022 ,Ku butumwa bugufi yanditse kuri konti ye ya Twitter Bwana Elon Musk yanditse ubutumwa bugufi bwemeza ko ubu ibicurizwa by’i Kompanyi ikomeye ya Tesla izwiho gukora imodoka zikoranye ikoranabuhanga rihambaye zikoreshwa n’amashanyarazi ,bishobopra kugura hakoreshejwe ifaranga koranabuhanga rya DodgeCoin

Ubutumwa bugufi bwa Twitter Bwan Elon Musk yakoresheje atangaza ko ubu wagura ibicuruzwa bya Tesla ukoresheje DodgeCoin
Ihere ijisho ubwiza bw’imodoka zikorwa na Tesla

Ubu BWana Elon Musk niwe mukire wa mbere ku isi ,Kaba ari umwe mubashinze ikigo cya Tesla gikora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi ,nanone uyu mugabo niwe washinze ikigo cya SpaceX cyazanye impinduka zihambaye mu binyanye n’ibyogajuru no kogoga ikirere.

Mu itangazo ryatanzwe niki kigo cya Tesla risa n’iryabisobanuraga neza ,rivuga ko atari ibicuruzwa byose bya Tesla bishobora kwishyurwa hakoreshejwe DodgeCoin ahubwo ko byemewe gusa ku bicuruzwa nka amasaha ,utugare tw’abana nibindi ariko havuyemo imodoka zikoresha amasahanyarazi.

Uku niko imodoka zikorwa na Tesla zongerwamo umuriro

Nyuma yuko Elon Musk atangaje ibi ,Igiciro cya DodgeCoin imwe cyahise kizamukaho ,ibice 0.23 by’idorali rya Amerika,DodgeCoin ni rimwe mu mafaranga koranabuhanga arimo gukoreshwa kandi rikaba rihagaze neza ,kugeza ubu hari ama DodgeCoin angana na miliyaridi 25.6 ‘amadorali ya Amerika.

Mu mwaka 2021 ,Ikompanyi ya Tesla yari yemeye kwishyurwa mu ifaranga rindi rya Bitcoin hagurwa imodoka zayo zikoresha amashanyarazi ariko nyuma gato byaje guhita bihagarikwa mu kwezi kwa gatanu 2021 bivugwa ko kumininga ama Bitcoin byangiza ibidukikije bityo ko batakwihanganira iki kintu.

Mu mibare yatangajwe n’ikigo cya TRG DataCenters kivuga ko ifaranga rya DodgeCoin iyo ritangwa bidatwara ingufu nyinshi ugereranyije n’amagenzi yaryo nka Bitcoin na Ethereum, nkubu dodgecoin imwe itwara ingufu zingana na 0.12 KWH naho Bitcoin na Ethereum bigatwara ingufu zingana na 707 KWH.

Amafaranga y’ikoranabuhanga akomeje gukoreshwa cyane ndetse arimo kugenda yigarurra isoko rinini ,bimwe mu bihugu bitandukanye byatangiye uburyo byakwmera ikoreshwa ry’aya mafaranga ariko rukab ari urugendo rugikomeje.

Izindi nkuru wasoma:

https://ubuzimainfo.rw/uko-abakobwa-bari-gukorera-akayabo-kamafaranga-ku-rubuga-nyamamaza-busambanyi-rwa-onlyfans/

https://ubuzimainfo.rw/amateka-yikirunga-cya-nyiragongo-ikirunga-kigereranywa-nimbarutso-ishobora-guturitsa-igisasu-kirimbuzi-ndetse-bivugwa-ko-gishobora-kwangiza-umugi-wa-goma-wose/

https://ubuzimainfo.rw/indwara-zandurira-mu-mibonano-mpuzabitsina-nibimenyetso-byazo/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post