Kubera iki abana bari munsi y’umwaka badahabwa ubuki ? ni izihe ngaruka ubuki buteza kumubiri wabo?


Ibibazo biterwa no kugaburira ubuki umwana muto utarageza ku mwaka ni ikintu buri mubyeyi aba akwiye kwibaza no gutekerezaho cyane,si byiza guha umwana wawe ubuki atarageza byibuze ku mwaka umwe ,yewe hari n’abavuga imyaka ibiri y’amavuko.





Umwana uri munsi y'umwaka ntabwo agaburirwa ubuki




Ikinyamakuru cya Webmed cyandika k nkuru zivuga ku buzima kivuga ko kugaburira umwana ubuki umwana utarageza ku mwaka bimwongerera ibyago byo gufatwa n’indwara ya Botulism ,iterwa n’uburozi busohorwa n’agakoko ko mu bwoko bwa  Bagiteri kitwa Clostridium Botulinum kakaba gashobora kuboneka mu buki kandi umubiri w’umwana uba udafite ubudahangarwa buhagije bwo kukarwanya.





Urubuga rwa MayoClinic rwandika ku nkuru zivuga ku buzima rwo ruvuga ko umwana ufite imyaka ibiri gusubiza hejuru ,ubuki bushobora kumvura uburwayi butandukanye ndetse ko nta kibazo bushobora no kumutera kubera ko umubiri we uba ushobora kurwanya ka gakoko gatera uburwayi bwa Botulism .





Cyane cyane ku bana barengeje imyka ibiri ,ubuki bwifashishwa mu kubavura uburwayi bw’ibicurane n’inkorora ndetse bukaba bunavura neza cyane ,si nibyo gusa bufasha kubona intungamubiri nkenerwa mu mikurire yabo byaba mu gihagararo no mu bwenge.





Ubundi ubuki buva he?





Ubuki bukomoka ku nzuki aho bukorwa nazo bwifashishije ibintu bitandukanye birimo ibyo zakuye ku ndabo n’ahandi henshi ,ubuki bukaba burimo ibintu byafatwa nk’umuti ndetse n’intungamubiri zitandukanye.





Akayiko gato k’icyayi kuzuye ubuki kakaba karimo ibinyamasukari bingana na calori 64,imyunyungugu ya potasiyumu ,karisiyumu ,fosifore,zinc,manganese ndetse nindi myinshi cyane….





Ibitaro byo mu gihugu cya Canada byatangaje ko uburozi bushobora kuboneka mu buki bwakomotse kuri ya Bagiteri ya Clostridum botulinum bujya mu mara y’umwana bukahikusanyiriza ,bwamara kuba bwinshi ,umwana agacika intege , akabura umutuzo ,bikamunanira konka ,kurira bikamunanira ,





Muri rusange ubuki ni bwiza ku bana barengeje umwaka ariko kubatarageza ku mwaka ni biza cyane kutabubagaburira ,ubuki bushobora gukoreshwa nk’umuti ndetse bukaba bwanakongerera intungamubiri ku bana ,mbere yo gukoresa ubuki ni byiza kubanza kuganiriza umuganga ushinzwe imirire akakubwira ikigero cyiza ku mwana wawe.





Izindi nkuru wasoma:





AKAMARO K’IMVANGE YA TANGAWIZI N’UBUKI





Ni ryari umwana muto ahabwa amazi yo kunywa?





ni ayahe mafunguro bagaburira umwana ugitangira kurya ,ese bikorwa bite?





ni iki gishobora gutera umwana w’uruhinja w’umukobwa umaze igihe gito avutse kuba yava amaraso bisa naho yagiye mu mihango?


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

3 Comments

  1. […] Kubera iki abana bari munsi y’umwaka badahabwa ubuki ? ni izihe ngaruka ubuki buteza kumubiri wabo… […]

    ReplyDelete
  2. […] Nubwo bwose abana bakuzne kwibasirwa n’indwara z’ibicurane kandi tangawizi n’ubuki bikaba bishobora kubavura byiza ku bikoresha ugamije kubavura ubu burwayi ,burya n’ubuki nabwo si bwiza ku mwana muto uko bushobora kumutera indwara ya Botulism. […]

    ReplyDelete
  3. […] Kubera iki abana bari munsi y’umwaka badahabwa ubuki ? ni izihe ngaruka ubuki buteza kumubiri wabo… […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post