Sobanukirwa: Ibinini bya Prenatal bihabwa kenshi abagore batwite

Sobanukirwa: Ibinini bya Prenatal bihabwa kenshi abagore batwite

Ibinini bya Prenatal ni uruhurirane rw'amavitamini yashizwe hamwe ,agahurizwa mu bwoko bw'ikinini kimwe gihabwa izina rya Prenatal,bikaba ari ibinini bihabwa abagore batwite hagamijwe kubongerera intungamubiri ndetse no kugira umwana uri mu nda abone ibimutunga bihagije.

Kubera aya mavitamini ,buri muntu wese ayakeneye ,ibi binini bishobora no guabwa undi muntu wese ,umuganga yabonye ko abikeneye,ibi binini bikaba binyobwa akenshi umuntu anywa ikinini kimwe ku munsi kandi bikanyobwa buri munsi cyane cyane mu gie inda iri mu gihembwe cya mbere ni cya kabiri.

Ingaruka ibi binini bishobora gutera ku mubiri

nkuko byatangajwe n'urubuga webmed.com kivuga ko hari ingaruka zishobora guterwa nibi binini mu gie umubiri utarabimenyera harimo

1.Kurwara impatwe

Impatwe ni ukwituma ibikomeye cyane ndetse tukaza ari duke cyane kandi dukomeye nk'ibuye

2.Gucibwamo

Nanone umuntu ashobora guhitwa ariko bikaza gushyira uko umubiri ugenda umenyera ibinini

3.Kubangamirwa mu gifu

Ushobora kumva utameze neza mu gifu ndetse ukaba wababara byoroheje

Nanone ushobora kuba umubiri wawe wagira ubwivumbure bushobora kurangwa n'uduheri ,kubyimba ururimi ,kubyimba isura ,kugira isereri no guhumeka bigoranye,

Mu gihe ufite ibi bibazo ugomba kwitondera gufata uyu muti

Mu gihe ufite ibibazo bikurikira ni ngombwa kubiganiraho na muganga wawe mu gihe ufite ibi bibazo

1.kuba unywa inzoga nyinshi

2.ufite indwara z'umwijima

3.Kuba ufite ibibazo by'ibisebe mu gifu no mu mara.

Akamaro ko gufata ibinini bya Prenatal mu gihe utwite

Iyo umuntu atwite akenera intungamubiri nyinshi zo kumutunga no kugaburira umwana uri kwirema mu nda ,cyane cyane agakenera imyunyungugu irimo ubutare bwa Fer ,iyi Fer ikaba ifasha mu kuremwa ku bwonko bw'umwana uri mu nda .

Ndetse nandi mavitamini atandukanye dusanga muri Prenatal ,afasha mu guha umubiri imbaraga no kubaka ubudahangargwa bw'umubiri cyane cyane dore ko umugore utwite akunda kwibasirwa n'uburwayi .

Zimwe muri Vitamini n'imyunyungugu dusanga mu binini bya Prenatal

1.Folate (Umunyungugu wa Fer)

2.Fer

3.Umunyungugu wa Karisiyumu

4.Vitamini zo mu bwoko bwa A,C,D na vitamini E

5.Umunyungugu wa Zinc

6.Umunyungugu wa Cuivre

7.Umunyungugu wa Manyeziyumu

8. na Vitamini B12

Ni byiza gutangira kunywa ibinini bya Prenatal byibuze mbere y'ukwezi niba wifuza gutwita kuko binafasha mu kugabanya no koroshya zimwe mu ngaruka ziterwa no gutwita.

Izindi nkuru wasoma :

Ibyo wamenya niba wifuza gutwita kandi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida

Ibinini bya Microgynon byifashishwa mu kurinda gusama ,bishobora kuba igisubizo kubabuze urubyaro

Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye









Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

4 Comments

  1. […] Sobanukirwa: Ibinini bya Prenatal bihabwa kenshi abagore batwite […]

    ReplyDelete
  2. […] Sobanukirwa: Ibinini bya Prenatal bihabwa kenshi abagore batwite […]

    ReplyDelete
  3. […] Sobanukirwa: Ibinini bya Prenatal bihabwa kenshi abagore batwite […]

    ReplyDelete
  4. […] Sobanukirwa: Ibinini bya Prenatal bihabwa kenshi abagore batwite […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post