Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi


Tangawizi ni umuti ntagereranywa mu kuvura no kurinda umubiri wacu ibibazo by'uburwayi ,Abahanga mu kuvura hakoreshejwe ubuvuzi gakondo bavuga ko Tangawizi ari impano twahawe na Rurema ngo abagaragu be tubashe kuvura no kwirinda burwayi bukomeye twirira iyi mizi cyangwa tuyinywa mu cyayi .





Ni irihe banga Tangawizi yibitseho bituma iba ntagereranywa mu kuvura ?





Ibanga rya Tangawizi rihishe mu bigize iyi mizi bibasha kuvura no guhangana n'uburwayi butandukanye aha twavuga nka : Rhizomes ,Gingerol,zingiberene,paradol,shogaol,terpene.





Izi ntungamubiri zituma Tngawizi ivura uburwayi butandukanye harimo bufata inyma ku ruhu ,ubwo mu maraso n'imbere mu mu biri.





Bimwe mu bibazo Tangawizi ishobora kuvura





1.Kuvura ibibazo n'uburwayi bw'uruhu





Tangawizi izwiho kuvura uburwayi bw'uruhu ,kururinda kumagara rugassubirana itoto ,kururinda gusadagurika ,no gusubiza umuntu itoto agasubirana uruhu nk'urwa abato ,niyo waba uri m za bukuru ,gukoresha tangawizi byakubera ibanga ry'ubuto.





Tangawizi yibitsemo Collagen zifasha uruhu kugumana itoto ,zigatuma uruhu rucya ,rugasa neza kandi umuntu akagira ubwiza budasanzwe.





2.Tangawizi ivura ibibazo by'igogorwa no kugugara mu nda





Tangawizi ifasha ibiribwa kuba byagaogorwa n'amara byoroshye ,ndetse igifu kikabasha gucagagura ibiryo kibihinduramo igikoma cyitwa chyme mu buryo bworoshye ,kandi ibyo biryo ntibitinde mu gifu aho bituma umuntu agira ubushake bwo kurya .





Ibi kandii bifasha mu kuba umwuka wirunda mu gifu bitwe n'ubwoko bw'ibiribwa wariye ,uwo mwuka uragenda kandi umuntu ntabyimbe mu nda bitewe na wa mwuka.





Iyo igogorwa ryagenze neza rituma ,ibibazo by'impatwe (constipation) bitandukana n'umuntu urya tangawizi kenshi ,kandi intungamubiri zikabasha kwakirwa neza mu mubiri no kuba umusarani(amabyi) ukorwa neza ,maze umuntu akituma neza.





3.Tangawizi ivura ikanarinda indwara z'umutima





Tangawizi yifitemo ubushobozi bwo kurwanya mu mubiri ,ibinure bibi bya Cholesterol bizwiho kuzima imitsi itwara amaraso ,ibyo bikaba intandaro yo kurwara indwara z'umuvuduko niz'umutima.





Ubushakashatsi bugaragaza ko byibuze kurya garama eshatu za tangawizi ku mutsi ni ukuvuga hafi akayiko gato k'icyayi ku munsi byakurinda indwara z'umutima ku kigero cyo hejuru.





4.Tangawizi ifite ubushobozi bwo kuvura no kurinda zimwe mu ndwara ziterwa n'udukoko two mu bwoko bwa Bagiteri





Byagaragajwe ko zimwe mu ndwara zishobora kuvugwa na Tangawizi utiriwe unywa imiti yo kwa muganga ,aha twavuga indwara z'ibicurane ndetse ukongeraho zimwe mu ndwara ziterwa n'udukoko twa bagiteri n'indirisi.





Inkuru bijyanye;A





kamaro ko kunywa icyayi cya tangawizi





AKAMARO KA TANGAWIZI





AKAMARO K’IMVANGE YA TANGAWIZI N’UBUKI





Akamaro k'imvange ya tangawizi n'ubuki





5.Tangawizi yifiteo ubushobozi bwo kurinda zimwe muri za kanseri zifata ikiremwamuntu





Intungamubiri ya Gingerol ndetse nandi ma phenol aboneka muri tangawizi afasha umubiri gusukura no gusohora imyanda cyane cyane iyo mu bwoko bwa Free radical ishobora gutera Uburwayi bwa Kanseri.





Ginger on Gray Surface
Tangawizi ni umuti ntagereranywa




6.Kuvura no kurinda indwara z'amenyo





Tangawizi bitewe na Gingerol tuyisngamo bituma iba igikorwesho cyiza cyo gusukura mu kanwa no kurinda ko bagiteri zitera indwara z'amenyo no kunuka mu kanwa zororoka.





Ibi bigafasha amenyo kgira ubuzima bwiza ,umuntu akagira umwuka mwiza wo mu kanwa ndetse n'izindi ndwara zifata mu kanwa ntizimwibasire.





7.Kugabanya no koroshya ikibazo cyo kugira iseseme ku mugore utwite





Iseseme iterwa no gutwita cyane cyane igihe inda ikiri ntoya , knywa tangawizi bifasha mu kugabanya iyi seseme ndetse si ibyo gusa ingabanya iseseme yatewe no kunywa imiti runaka ,aha twavuga nk'imit ivura kanseri .





8.Kuvura indwara ya Diyabete





Ubushakashatsi bwagaragaje ko Tangawizi ifasha umubiri mu kunoza imikorere ya Insulin ,iyi Insulin ikaba ifasha mu kugabanya no kuringaniza ikigero cy'iskari kikajya ku rugero rwiza.





Abarwayi ba Diyabete bikaba ari byiza ko bakoresha kenshi Tangawizi buri munsi ,kko bituma abasha kugira umubiri ugenzura neza isukari ,bigatuma atandukana no kuba yagira ibibazo biterwa no kwiyongera kw'isukari rya buri mwanya ndetes n'ibindi bibazo bishamikira kubwiyongere bw'isukari agatandukana na byo .





Izindi nkur wasoma:I





bimenyetso mpuruza byakwereka ko urwaye indwara ya Diyabete





Akamaro ko guhabwa ibinini byongera amaraso mu gihe utwite


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

  1. […] Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi […]

    ReplyDelete
  2. […] Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post